Hashize iminsi twumva amatangazo atandukanye avuga ko leta y’u Rwanda yinjiza zimwe mu mpunzi z’abarundi mu nyeshyamba zihungabanya umutekano w’UBURUNDI. Igihugu cy’UBURUNDI cyabivuze kenshi; impuguke za ONU nazo zatangaje ko leta y’Urwanda ishyira impunziz’abarundi mu gisirikare, ndetse na leta zunze ubumwe z’Amerika niko zabitangaje.

Amakuru dufite ni uko hakozwe ibarura rusange  mu nkambi z’abarundi rikozwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kwita ku mpunzi,UNHCR.  Ibyavuye muri iryo barura byagaragaje  ko habuze impunzi z’abarundi zisaga 1.700. Aha,  abari muri iryo barura bakaba bibaza  aho izo mpunzi ziherereye. Umuntu akaba yakwibaza niba nta sano bifitanye no kuba leta ya Kigali yarahisemo guhita yirukana izisigaye! Na none kandi umuntu yakwibaza niba abari bakenewe ngo bakoreshwe ikinyeshyamba ababonetse bahagije none Kigali ikaba ibona nta musaruro iteze ku basigaye,cyangwa hasigayemo abasaza n’abakecuru gusa!!!

Twabibutsa kandi ko abashatse guhirika ubutegetsi  i Burundi bose bahise baza i Kigali aho umuntu atamenya niba ari impunzi, abadipolomate cyangwa abenegihugu kuko nta na hamwe babaruwe. Twabibutsa kandi ko u Rwanda rumaze kumenyerwa nk’igihugu gifasha inyeshyamba zihungabanya umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari. Inyeshyamba z’abarundi sizo gusa zitoreza mu Rwanda kuko n’inyeshyamba za M23ariho zikambitse.

Kigali, 18/02/2016

FDU-INKINGI, Kigali-Ville

VIDEOS CHOISIS POUR VOUS