Washington DC, tariki ya 10 ugushyingo, umwaka 2016
Iyi barwa yanditswe kandi ishyirwa mu ndimi eshanu, ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa, igiswayile n’icyarabu. Ikohererejwe iri mu cyongereza n’ikinyarwanda kubera inyungu z’amateka ububiko bwayo buzaba bukeneye. Andi mabarwa yose nanditse mbere y’iyi, aboneka muri Bibliothèque du Congres I Washington DC .

Nyakubahwa Donald Trump,
Iyi barwa nyikugejejeho yanditse mu rurimi rw’icyongereza, kandi nayinyujije kuri za Ambassades zihagarariye leta zunze ubumwe z’Amerika mu bihugu bitandukanye nzisaba ko zihutira kuyikugezaho.

Nitwa Mwalimu, nkaba ndi umunyarwanda, ukora akazi k’ubwanditsi, nkaba umushakashatsi ku bibazo bitadukanye byerekeranye n’ubuzima bw’abaturiye ibiyaga bigari by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Nyemerera nkwifurize ikaze mu rubuga rwa poritiki, kandi nabonereho umwanya wo kukwifuriza ihirwe mu kazi kawe gashya ko kuyobora igihugu cy’igihangange ku isi, igihugu gifite ijambo ryumvikana kurusha byinshi mu bihugu bituriye iyi si muri iki gihe.
Hari ibyo abantu bakunze kwibwira bishingiye ku marangamutima yabo, kandi atari byo, Imana yo ikabereka ibitandukanye n’ibyo batekerezaga cyangwa bifuzaga ko ari byo biba. Ibi ni ko byagendekeye benshi mu batarifuzaga ko watorerwa kuyobora igihugu cyawe, igihugu cy’igihangange muri byinshi kuri iyi si.

Dore ibikubiye muri iyi barwa nifuza ko wafashamo abanyarwanda :
Imana iguhaye amahirwe yo kuba Perezida w’Amerika, nyuma y’imyaka 22 gusa isi dutuyemo ihuye n’ibizazane bidasanzwe byazanye ubwicanyi bwaje kugenda buhindurirwa amazina kugeza ubwo bwiswe jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwo kandi ni na nyuma y’imyaka 26 umutwe wiyise FPR inkotanyi uteye u Rwanda, igihugu cyigengaga cyari kizwi nk’igihugu kirusha ibindi amahoro n’iterambere ryihuse hagati ya 1980 kugeza 1990.

Icyaha cya jenoside ni icyaha ndengakamere, kikaba ari icyaha kitajya gisaza kandi kikaba kireba abatuye isi yose. Ari nayo mpamvu, mu rurimi rw’icyongereza cyitswe crime against humanity ; naho mu gifaransa kikitwa crime contre l’humanité.
Nyakubahwa Perezida, ntabwo Imana yibeshye mu kuguhitamo muri iki gihe, kuko yifuje ko waza gukemura ibibazo byinshi biboneka kuri iyi si, kandi bitewe na bamwe mu bayobozi babi bo mu gihugu cyawe.

Dore urutonde rw’ibyo twifuza ko wadufashamo :
1. Kudufasha kugira uburenganzira bwo gukemura ibibazo byacu , ibibazo by’abanyarwanda, bireba abanyarwanda.
2. Guhagarika imfashanyo zose leta zunze ubumwe z’Amerika zifashamo igisirikare cya Paul Kagame, kugeza igihe hazaba amaperereza arambuye akwereka uruhari icyo gisirikare cyubatswe kandi kigafashwa n’ubutegetsi wasimbuye mu marorerwa yabaye mu Rwanda no mu bihugu bituranye n’u Rwada harimo Kongo Kinshasa n’Uburundi.
3. Gusaba ko ibiro by’ubutasi by’igihugu cyawe, bizwi ku izina rya CIA na FBI, kuguha amakuru yose yerekeranye n’ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda, harimo buriya bwiswe jenoside yakorewe abatutsi, kimwe n’ubundi bwicanyi bwakorewe abahutu, bukozwe n’izo ngabo za FPR zibifashijwemo n’igihugu cyawe.
4. Gushyira hanze ahagaraga , abagize uruhari bose mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya wa mugambi wo kurasa indege yari itwaye abaperezida babibiri b’abahutu, Habyarimana Yuvenal wategekaga u Rwanda na Ntaryamira Cypiriani wategekaga Uburundi.
5. Gushyira hanze amazina y’abanyamerika bahyigikiye Paul Kagame mu gutegura uwo mugambi wo kurasa iyo ndege kandi bazi neza ko kurasa iyo ndege biri bubyare ubwicanyi ndengakamere Paul Kagame ari buhereho akoresha mu gufata ubutegetsi bwose ku ngufu.
6. Guhyira hanze abategetsi b’Amerika bo mu nzego zitandukanye bakoranye na FPR mu bibi byose FPR yagiye ikorera abanyarwanda, byaranzwe n’ubwicanyi ndengakamere uhereye muri 1990 -1994-1998- kugeza uyu munsi ndimo nkwandikira iyi barwa.
7. Gushyira hanze abanyamerika bakomeje gukingira Paul Kagame n’ibyegera bye ngo badafatwa, ngo bashyikirizwe inkiko mpuzamahanga zari zibategereje ngo babazwe ubwicanyi bwose ingabo za Paul Kagame zakoreye abanyarwanda n’abanyekongo, tudasize n’abarundi.
8. Gushyira hanze inzego z’Amerika zafashije cyangwa zarebereye ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu zishwe n’ingabo za Paul Kagame mu nkambi z’impunzi z’abahutu zari muri Kongo.
9. Gushyira hanze inkunga zose, cyane cyane inkunga za gisirikare zahawe Paul Kagame n’igisirikare cye mu gihe cyose yicaga abanyarwada abifashijwemo n’abanyamerika bamugiraga inama.
10. Gushyira hanze umubare w’abatutsi bishwe n’ingabo za Paul Kagame guhera 1990 kugeza uyu munsi kandi yaraje yitwaza ko aje kubavugira, yarangiza akabica , cyangwa akabicisha.
11. Gushyira hanze umubare wa nyawo w’abatutsi baguye muri jenoside bishwe n’intagondwa z’abahutu zaje kwitwa interahamwe.
12. Gushyira hanze uruhari rwose Paul Kagame yagize mu gutegura irya jenoside yifuje kugira ngo bimugeze ku butegetsi, harimo uruhari rw’umutwe w’abakommando washinzwe na General Karenzi Karake, akaza kuwita Network Commando, uyu mutwe ukaba warakoreshejwe mu kwica abatutsi kandi ari umutwe wakoreraga FPR.
13. Guhsyira hanze umubare w’abahutu bari imbere mu gihugu Paul Kagame yakoresheje kugira ngo habeho jenoside yihuse cyane kandi bitembagaze ingoma yariho bidatinze.
14. Gushyira hanze by’umwihariko amakuru yose inzego z’Amerika zari zifite mbere ya jenoside, no muri jenoside, no kureba impamvu ingabo z’Amerika zanze gutabara kandi zari zizi neza ibyagombaga kuba mbere y’uko biba.
15. Hari liste yakozwe n’ibiro by’ubutasi CIA y’abasirikare 65 bakuru ba FPR, CIA ishinja kugira uruhari rwo mu rwego rwo hejuru mu bwicanyi bwakorewe abahutu, wongeyeho n’abasivile 55 na bo bakoreshejwe mu bwicanyi na FPR. Aba bantu bose nta n’umwe wari wafatwa, kandi leta ya Amerika ari yo yabashyize ku rutonde rwabo ifitiye ibimenyetso. Dufashe gushyiraho uburyo bwo gukurikira aba bicanyi bakomeje gukingirwa ikibaba na bamwe mu banyamerika.
16. Gushyiraho urukiko rwihariye ruburanisha abarashe irya ndege , kandi hakamenyekana icyo bari bagamije bacura urya mu gambi wo kuyirasa.
17. Gushyira hanze abajyanama ba Paul Kagame mu bya gisirikare bakoranye nawe mu marorerwa yose yakoreye abanyarwanda n’abaturiye ibiyaga bigari .
18. Gushyira hanze abateguye irya nama y’i Dar es salam muri Tanzania, tariki ya gatandatu y’ukwezi kwa kane, umwaka 1994, kandi bari bazi neza ko bayiteguriye kuba imbarutso y’ubwicanyi bwagombaga guhitana imbaga mu Rwanda, bivuye ku iraswa ry’irya ndege ya Habyarimana.
19. Gushyira hanze abanyamerika kimwe n’abandi bazungu bagura ibyibano byose ingabo za Paul Kagame zijya gusahura muri Kongo, no mu Rwanda, bivuye kuri za ntamabara akoresha mu guhungabanya umutekano mu bihugu by’ibiyaga bigari, ndavuga za ntambara Kagame akoreshamo imitwe y’ibyihebe yitwaje ibirwanisho.
20. Gushyira hanze ahantu hose Paul Kagame yabitse cyangwa yahishe umutungo we uruta kure umutungo w’u Rwanda. Ibihugu bimufasha mu kwiba no guhisha uwo mutungo bikamenyekana, kandi n’aho uwo mutungo uhishe na ho hakamenyekana.
21. Kugarura uwo mutungo wose mu Rwanda kugira ngo ukoreshwe mu kurwanya ubukene bwica abanyarwanda buri munsi.
22. Gufasha abanyarwanda kugera kuri demokarasi, hakabaho ubutabera kuri bose, bukorera bose.
23. Itangazamakuru ryigenga kandi ritavugirwamo na leta.
24. Uburenganzira bwo kwibumbira mu mashyaka atavuga rumwe na leta.
25. Ugutaha kw’impunzi z’abanyarwanda, hatabayeho ukwicwa, cyangwa ukurigiswa , no gutotezwa.
26. Uburenganzira bwo gushinga amashyirahamwe atandukanye atabogamiye kuri leta.
27. Guha ubutabera abantu bose biciwe ababo uhereye muri 1990 kugeza uyu munsi.
28. Abicanyi bose, bo mu bwoko bwose, bakabasha gushyikirirwa inkiko zigendera ku mategeko ngo bisobanure ku byo baregwa .
29. Gufasha abanyarwanda bo mu moko yose kwibuka ababo bishwe n’abagizibanabi bo mu bice bitandukanye, no guhesha abanyarwanda uburenganzira bwo gushyingura ababo ku mugaragaro, no kubaririra babibuka nk’uko bikorerwa abatutsi gusa ku ngoma ya Paul Kagame.
30. Gufasha abanyarwanda kugera kuri demokarasi, nta muntu wishwe , cyangwa ngo arigiswe azira kudahuza ibitekerezo n’ishyaka riri ku butegetsi.
31. Kureshya imbere y’umutungo wa leta n’imbere y’inzego zose za leta.
32. Guha abanyarwanda bose kwishyiriraho ibigega bifasha abacitse ku icumu bose, nta vangura ry’amoko ribayeho, abahutu , abatwa n’abatutsi, bose bakareshya imbere y’amategeko y’igihugu cyabo.
33. Guhagarika imfashanyo zose Amerika iha urukiko mpuzamanga ku Rwanda , kugeza igihe ibice byombi byari bishyamiranye bigezwa imbere y’amategeko, ndavuga igice cya FPR na cyo kikajya kwisobanura imbere y’inkiko.
34. Gusaba ibiro by’ubutasi bya CIA kugushyikiriza dossier Rwanda yitwa file R3512/59/-2015 B ikubiyemo byinshi mu byo nakunze kukugezaho muri iyi barwa.
35. Kureba impamvu zose zihishe inyuma ya Bill Clington n’umugore we Hillary bifuje kenshi kugura amasambu mu Rwanda ku mbibi z’ikiyaga cya Muhazi, ngo bahubake amazu yo gucumbikamo, kandi bazi neza amarorerwa Paul Kagame, abifashijwemo na zimwe mu nzego za gisirikare z’Amerika, bakoreye abanyarwanda.
36. Kubaza ibiro bya CIA gushyira ahagaragara icyihishwe inyuma y’ingendo z’urudaca zikorwa na Tony Blair, na Bill Clington ndetse n’umukobwa wa Bill Clington.
37. Gushyira ahagaragara igihe ukumenyana ndetse n’ubufatanye bwa Paul Kagame na Bill Clington bwatangiye, bushingiye kuki ? Ubu buhagaze bute ?
Nyakubahwa Pereziza, nyuma y’ibi nkugejejeho, reka nguhe amateka magufi ashobora kuza kugufasha.

Itereranwa ry’Abanyarwanda.
Abanyamerika, bafatanyije n’umuryango w’abibumbye, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa jenoside itangiye, basabye ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda ko zose zahamagarwa, zigataha, zikareka Abanyarwanda bagakomeza kumarana, ubwo hari tariki ya 21.

Ibyo Abanyamerika babwiye Colonel Bagosora :
Tariki ya 22, umuvugizi w’ Amerika ushinzwe ibibazo by’Afurika muri ministeri y’ububanyi n’amahanga yaterefonye Colonel Bagosora, amubwira ko niba batabashije guhagarika ubwicanyi, ko amahanga ahita afatira u Rwanda ambargo, bityo ntirubashe kubona intwaro zo kwitabara.

Dusubire inyuma gato, mbere y’iraswa ry’indege ya Habyarimana .
Mu kwezi kwa mbere 1994, umwe mu bari bashinzwe ubutasi wakoreraga ibiro by’ubutasi by’Amerika, yasabwe gukora isesengura ry’ukuntu byagenda FPR iramutse ifashe ubutegetsi ku ngufu cyangwa Habyarimana aramutse yishwe, imyanzuro y’isesengura rye yari iteye ubwoba, ndetse uyisomye ahita yumva ko nyiri ugukora iryo sesengura iyo bamutega amatwi, kirya gikorwa cyo kurasa indege nticyari kuba kikibaye.

Byari bimeze bite i Bujumbura ?
Guhera tariki ya 30.03.1994, mbere y’icyumweru ngo mu Rwanda habe jenoside, ngo indege ya Habyarimana iraswe, ingabo z’Abanyamerika kabuhariwe mu kurwana zari i Bujumbura ku kibuga cy’indege aho zaguye ntawe zisabye uruhushya , nta n’uwo zateguje, kandi zikaza zifite ibikoresho kabuhariwe mu kurwana . Ni nako zasubiye aho zavuye.

Iminsi 5 ibanziriza iraswa ry indege ya Habyarimana, ari naryo ntandaro y’ubwicanyi bwakurikiyeho, Leta y’Amerika yari ifite amakuru yose y’ibyari bigiye kuba; ari yo mpamvu yahise yohereza abasirikare kabuhariwe mu kurwana no gutabara. Baraza bagwa kuri icyo kibuga cy’ I Bujumbura n’ibitwaro bikomeye, bahagera ntawe babajije nk’uko nabivuze ; bahita bakambika kuri icyo kibuga n’indege za Kajugujugu n’ibindi bitwaro bikomeye by’intambara .Ubwo kandi n’i Kampala, muri Uganda na ho hari abandi basirikare b’abanyamerika, ndetse bavanze n’abandi b’abanyaburaya, bari bahageze bategereje ibyo bo bari bazi byagombaga kuba .

Byagenze bite Habyarimana amaze kuraswa .
Nyakubahwa Perezida, ngibyo ibibazo nifuzaga ko waganiraho n’ibiro by’ubutasi bwa CIA maze bikaguha amakuru yose y’ibyabaye mu Rwanda, ukabiheraho ushaka ukuntu wafasha abanyarwanda kugera ku butegetsi bwabo, ubutegetsi bw’abanyarwanda butavangiwe n’amahanga. Abanyarwanda bakagira demokarasi, ntibongere kwicwa na Paul Kagame n’ibikoresho bye abanyamerika bagushijwe mu mutego nawe , barimo ba Bill Clington bakatuvira mu gihugu, ntibakomeze guhishira ubwicanyi bwakozwe na Paul Kagame isi yose ibubona.

Abanyarwanda bakeneye kuba mu gihugu cyabo, batishwe, batanyurujwe, badakomeje guhunga igihugu cyabo bazira kudahuza imyumvire n’ubutegetsi bwa Paul Kagame.
Bill Clington n’umugore we Hillary Clington n’umukobwa we, ndetse na Tonny Blair n’umugore we , nibatuvire mu bibazo, bareke gukomeza gushyigikira ingoma ya Paul Kagame yamaze abanyarwanda. Ibyo Paul Kagame abaha byose ntahandi biva, ntahandi abivana usibye mu maraso y’abanyarwanda n’abanyekongo yica nk’ibimonyo.

Ibyo Kagame yatanzeho impano byose abiha abazungu bakomeje kumufasha mu kwica abanyarwanda, kubahoza ku nkeke harimo kubabuza amahoro, kubambura uburenganzira bwabo, no kubanyuruza , ntahandi Kagame abivana, kuko nta bukungu ababyeyi be bamusigiye, byose abivana mu maraso y’abanyarwanda, abanyekongo n’abarundi yica ntabibazwe, agira ngo bimuheshe ishema imbere ya ba mpatsibihugu. Intambara zayogoje akarere kacu guhera 1990 kugeza uyu munsi, zamennye amaraso menshi ari nayo akomokamo izo mpano Kagame atangamo ruswa aha abo bazungu birirwa bamwiruka inyuma.

Uwo ari we wese ufite impano yahawe na Paul Kagame agomba kumenya ko iyo mpano yuzuyemo amaraso y’abanyarwanda. Isi yose ubu yuzuyemo impunzi z’abatutsi, z’abahutu n’abatwa, bose bahunga ingoma ya Paul Kagame ukinabakurikirana ngo abicire aho bahungiye. Ibimenyetso ni byinshi, CIA irabifite bihagije.

Nimuduhe amahirwe yo kugira igihugu cy’abanyarwanda, ibibazo by’abanyarwanda bikemurwe n’abanyarwanda, ku nyungu z’abanyarwanda. Tugire ubutabera bwa bose, abanyarwanda bareshye imbere y’amategeko y’igihugu, ukwivanga kw’abazungu bakunda ruswa zivuye mu marira no mu maraso y’abanyarwanda, bihagarare burundu.

Biteye isoni, kubona hari abazungu bakomoka mu bihugu by’ibihangange nk’Amerika n’Ubwongereza baza kwaka no kwakira impano zivuye mu maraso y’abanyarwanda, abanyekongo, abarundi, kandi ubwicanyi bubyara izo mpano bubabera mu maso !
Ndangize nibutsa ko andi mabarwa yo muri uru rwego nayandikiye abakubanjirije barimo Bill Clington na Barack Obama , ndetse n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Kim Moon, yose aboneka muri bibliothèque du Congres kandi yagiye anasohoka mu bitabo bitandukanye.

Ndagushimiye, kandi nizeye kuzabona igisubizo cyawe bidatinze.

Washington DC tariki ya 10 ugushyingo umwaka 2016

Mwalimu.

VIDEOS CHOISIS POUR VOUS