GATIMATARE 31

Rubanda bagira ubwenge, bakagira akenge, bakagira n'ubukeca ! Iminsi mike gusa nyuma y'uko abana bandikiye Minisitiri, mu kigo hadutse abasabirizi. Ku isaha ya misa bakaremereza ku muryango wa kiliziya bateze ibiganza nabo kandi bakaza kwinjira. Isaha yo gufungura yaza nabwo bagatonda ku muryango ari nako bakulikirana ibivugwa byose. Nyuma haje umusore ucuranga iningili aherekejwe n'umugore we, aliko washishoza ukabona imyambaro yabo isa n'iyandujwe uwo munsi ga ye !

Haciye iminsi mu kigo haturikira masotera, ku bw'amahirwe ntihagira ukomereka aliko haba igishyika cyinshi, ku buryo Padiri yagombye kwitabaza inzego z'umutekano. Nibwo hoherejwe abantu, batatu b'abasilikare na babili b'abasivile bagakulikira ibiba n'ibivugwa byose mu kigo. Ni nabwo ga havutse ishyirahamwe "Ndi Umunyarwanda". Hagati aho kandi, mu "ntumwa za Yezu" hajemo umwiryane, bamwe bahinduka Gatimatare ngo yabashoye mu makosa akomeye azana igitekerezo cyo guhindura amazina. Ubwo Gatali wari usigaye yitwa Gagarine yitandukanya n'abandi ku mugaragaro, ahubwo ajya mu buyobozi bwa "Ndi Umunyarwanda". Habambye ingwe !

(biracyaza)

GATIMATARE 32

Erega iyi "Ndi umunyarwanda" nicyo gisubizo Minisitiri atanze ! Gatimatare arumva ibivugwa n'ibihwihwiswa, aritegereza madowadowa n'imbunda bimaze kumenyerwa mu iseminali, arareba isisibiranya rya Gatali n'abambari ba "Ndi umunyarwanda" yadukanye umulili udasanzwe, agasanga ari we ari na bagenzi be ntaho bahagaze. Dore Gatali umuzi wese aramutatiye, yanamugurisha... Umwana arahangayitse, ageze n'aho atinya kuryama ngo atarota.. .

Nibwo ahagurukanye ibakwe Gatimatare akabuye-k'Imana-kitogoza akoranya bagenzi be, bafata icyemezo cyo kohereza hose ibaruwa yabo, mu rwego rwo kwera no kwishingana. Bakoresheje itumanaho rigezweho, bandikira abantu benshi bashoboka mu miryango, ibinyamakuru, amashuli na za kaminuza. Basobanura neza igitekerezo "jyewe ni jye" kigamije kurandura burundu umuco wa "uri uwa nde", ngo hatazagira abana b'i Rwanda bongera kuvukana icyaha cy'inkomoko. Biri amahire, Gatimatare abona abantu bari za Burayi bamufasha kwamamaza iki gitekerezo "jyewe ni jye". (biracyaza)

GATIMATARE 33

Abo bagiramana b'i Burayi na za Amerika, aribo twita Abarayarwanda, bumvise noneho ko akaga k'abanyarwanda ari akabo nabo, ko rero ibyo gucurangira abahetsi babivamo. Alleluya ! Nibwo biyemeje kugira uruhare nyarwo mu mateka y'urwababyaye. Hehe na wa murengwe umena ibiryo ugatetesha abana batakinamenya iyo bavuye. Dore rero ngo barakora igikwiye : buri rugo barayarwanda rufashe umwana umwe mu gihugu rumugira uwarwo mama we ! Abarayarwanda bumvise noneho ko gufasha ubabaye bitavuga umusaraba wo kohereza za milioni hato na hato, dore ko n'ifaranga ry'umuzungu ari ingume.

Mu gihe umunyeshuli wese uyobotse igitekerezo "jyewe ni jye" cyangwa gusa akabikekwaho ahita yamburwa ubufasha bwose bwa leta n'ababyeyi be bagatotezwa, buri rugo barayarwanda rwishingiye umwana byibura umwe. Bya biryo bamenaga basigaho, za modoka zihenze kuruta iz'abazungu bazivaho, bya biceli batereraga iyo bibuka ko ari amafaranga babikusanyiriza mu duseke buri mezi atatu bakabyoherereza wa mwana akariha ishuli akigulira udukayi n'udukaramu, bya bitabo na twa dutelefone tutakigezweho bakohereza... Ubwo kandi ari nako bakwirakwiza hose ya "jyewe ni jye" ku buryo yarenze impinga iramamara rwose imbere mu Rwanda no mu mahanga. Ugomba iteka aratekereza !

(biracyaza)

GATIMATARE 34

Ngiyo ga itaye amababa ya "Ndi umunyarwanda" yacaga ibiti n'amabuye, hari n'aho uyihingutsa rubanda ikazura umugara iti "ibyo byaraharurutswe twese tuli abantu". Dore ahubwo hogeye ihame ry'ubusugire bwa muntu rikwiriye hose nk'indwara y'icyorezo. Naho Gatimatare yajya yaba koko intumwa ya Yezu kuko aratumizwa hose gusobanura "Jyewe ni jye".

Aliko rero muli uru Rwanda hogeye ba Bicinkokora na ba Biryabagambanyi. Ugatoye noneho ni Padiri mukuru wagirizwa amacakubili n'ingengabitekerezo. Bene Ntibashishwa barahengera atangiye bereviyeri ze mu rukerera bagafata telefone bakamuhindanya bakamuha amabere ya nyina ngo bazamushahurira inyuma nka Musenyeri Nikwigize. Dore bamukoreye iyicwarubozo ribi ku buryo yitabaje ubuyobozi bwa kiliziya ikibazo kijya ahagaragara. Gusa mu manama ntibabyumva kimwe. Nibwo hemejwe ko mu rwego rwo gucubya "Jyewe ni jye" umwaka utaha Gatimatare na bagenzi be bimulirwa mu yandi mashuli kandi batatanywa.,

(biracyaza)

GATIMATARE 35

Abahungu bakimara kubimenyeshwa bariherera. Gatimatare-kazira-ubutati-n'ubwironde ati : "bagabo ba mama iki cyemezo cyo kuducamo icyuho dukwiye kukibyaza akamaro." Ni uko bamaze kuvuga agasengesho bashyira hagati yabo bibiliya bayihurizaho ibiganza byabo by'iburyo bayirahiriraho gukomeza imihigo ya "Jyewe ni jye" no kuyikangulira rubanda rubyiruka, kuguma gutumanaho bagafatana mu nda no gushyiraho umutwe w'intumwa za Yezu buri wese aho yimuriwe.

Ngibi ibiruhuko biraje, barahagurutse berekeje iwabo. Ntibazi ko hejuru y'icyemezo cy'urukozasoni cyo kubacamo icyuho hanafashwe ingamba ndende zo kubatoteza n'imiryango yabo ngo bacebe bagaruke mu murongo wa rubanda ruboshywe. Aliko ibikarata biharirwa abahizi : abahungu bibukiranyije amakuba akomeye yagwiririye intumwa za Yezu amaze kuzikebanura. Barahiriye kutazatatira urugamba rwo kwibohora, kuzakomeza gutumanaho bagafatana mu nda kabone n'ubwo bene Gahini bakomeza ikinyoma n'ubuhonyozi. Erega ineza ntibura amasinde !

(biracyaza)

GATIMATARE 36

Bakigera iwabo, Gatimatare na bagenzi be bari basezeranye guhana amakuru arambuye y'uko bakiriwe, umwuka uri ku murenge n'uburyo byifashe mu miryango yabo. Nibwo basanze ababyeyi ba bamwe muli bo barirukanwe ku kazi : nyina wa Roots, nyina wa Sasabugari, ise wa Bankimoon, ise wa Mucyo, ise wa Ndayisenga na se wa Kirimumuziki bari bafite akazi keza, ubuyobozi bushyira imyanya yabo mu ipiganwa ngo batsindwa n'icyongereza niko guhita basimbuzwa abandi.

Gatalina umubyeyi wa Gatimatare we amaze iminsi ku nkeke yo guterwa n'abadasso hato na hato no gutumizwa buri cyumweru mu biro by'abagenzacyaha bamubaza gutanga amakuru ku muhungu we. Ibitero by'abadasso n'iryo tumizwa rya buri kanya byatumye abura n'umwanya wo kwicira inshuro, abura uburyo bwo kugemulira umugabo we Kanyarwanda uri mu buroko. Agitunguka mu marembo rero, Gatimatare yakiriwe n'uburakali n'amalira ya nyina. Aliko Mana y'i Rwanda wagiye he ?

(biracyaza)

GATIMATARE 37

Gatimatare aguye mu kantu aliko ashinze icyinyo ku kindi aratambutse, yegetse uruhago rwe ku nkingi. Nibwo yugumbiye nyina ngo acururuke baganire. Umubyeyi arashyira arahora, aramuzimanira, amubwira iry'ejo n'iry'ejobundi yikura amahwa mu nda. Nyamuhungu nawe agerageza kumubwira amagenzi yagenze, aliko nyina akamutwama, byo kumubuza kwiyahura, kuko nta ntama yarwanye n'ingwe.

Mu gihe Gatimatare agirango atembere ajye kuramutsa abo kwa Nzungize, nyina aramubuza ati hama ahongaho dore umugoroba uraje, ahubwo twisuganye twirambike kare dore urananiwe. Bakimara guheza, bumva umulili mu rugo n'amajwi akaramye cyane : ni abadasso barikandagiye ko Gatimatare yaje ga ye ! Mu gihe nyina yijujuta yambaza iz'iwabo, Gatimatare afata Cyogajuru, niko yita smatifone yohererejwe n'ab'i Burayi. Imaze rero kwaka Cyogajuru-kitimirwa, ayigobeka ku rusika ngo ifate filimi y'icyo gitero. Ubwo ga akugi abadasso baba bagateye imigeli karataratse...

(biracyaza)

GATIMATARE 38

Dore rero baje nabi aba banyagwa, barakangisha amabunda bagombye kurindisha abaturage none barayabahonyoza cyanzi. Barahumeka urupfu rwose ahubwo n'uwashaka kwihagararaho bamukuramo iyo kwotsa. Mu gihe nyina agizengo abatuye agahini, Gatimatare amukorera ikimenyetso cyo guhama hamwe ngo bitavaho biba bibi kurushaho. Yego ntakiri uruhinja aliko na none si ku myaka cumi n'itanu yasakirana na ba rukarabankaba. Ingufu nyazo ni ibitekerezo n'imyifatire, ntacyo bimaze kwitegeza ababisha ngo abahe urwaho rwo guhorahoza.

Muli ako kanya umutware w'izo nkoramaraso z'abadasso ariyamira ati : "ndaguha nyoko wa gikenya we". Ubwo bafata Gatimatare bamuhambiranya na nyina babajugunya ku itaka babakandagira ku mutwe baseka cyaneeee nk'impyisi zikutse urwamba. Ubwo bacuncumulira hasi uruhago rwa Gatimatare utuntu twose barafunyanga. Nibwo agize ati : aliko muli abagabo ye, kubona mutera urugo rw'umugabo uboshye koko !

(biracyaza)

GATIMATARE 39

Ni uko umwe muli abo babisha arakubita kandi yungamo, aliko Gatimatare mu bugororotsi bwe akamwima icyico. Nibwo wa mutware wabo ahagurukanye mugenzi we ati "rekera aho, aho kuburana n'inkomere tuzaburana n'intumbi, ni uko gusa ntarabona amabwiriza." Erega umunsi ni umwe, Gatimatare-kadaterwa-umususu-n'ibisambo aritaye mu gutwi, naho Cyogajuru yo tuyiceceke !

Nibwo za nkoramaraso zariye isoni zisohotse, bagenda bakubita agatoki ku kandi bahiga. Bamaze kugenda rero, Gatimatare na nyina bamara isaha yose bagerageza kwibohora ingoyi, bakijijwe n'uko Gatimatare ateye imigeri rwa rusika smatifone irakoroka aliko ayitega ikirenge nk'abanyamupira arayiramira ku buryo itamenetse. Nibwo ahamagaye wa mukambwe Nzungize aba arahageze kandi aherekejwe. Akibabona bakumbagaye hasi, Nzungize akoma akaruru nk'aho mvugiye aha abaturanyi benshi baba barahuruye, babohora Gatimatare na nyina. Nzungize ati : bavandimwe ba Mararo-y'abahizi, ubu koko uru rugomo turwemere tugandare nk'abaganizi ? Uyu mugore Gatalina yatwaye iki ubuyobozi, uyu mwana Gatimatare waduserukiye mu mashuli akaba agarutse mu kagali kuturamutsa no kuruhuka, ni uku dukwiye kumwakira koko ? Nibwo bakoze inama bemeza ko bazinduka baherekeranya bagashyikiriza ubutegetsi ikibazo cy'akarengane gakabije Gatalina n'abana be bagirirwa kuva aho umugabo we Kanyarwanda afungiwe.

(biracyaza)

 

GATIMATARE 40

Burya koko umuturanyi wabaye mwiza akubera umuti wa myambi : ngaba abaturanyi biyemeje guhaguruka bagasobanuza akarengane gakabije gakomeje kugirirwa umuryango wa Kanyarwanda kuva aho afatiwe agafungwa bitunguranye. Mu gihe nyina agerageza gushyushya utuzi ngo yikande umugongo, Gatimatare asuzuma byihuse umulimo wakozwe na Cyogajuru, ya smatifone ye : dore agafilimi keza, amafoto akeye n'amajwi aranguruye !

Nibwo rero iyo filimi ayoherereje umuryango we w'abarayarwanda, bakiyibona barongera barayitunganya ku buryo igaragaza neza ubukana bw'igitero, n'amasura y'ibanze ahubwo akagaragara, barangije bafatanya kuyohereza ahantu hose mu mashuli, mu butegetsi, mu miryango irengera ikiremwa-muntu no mu binyamakuru. Dore rero burakeye, Gatimatare-agati-gatanga-ituze ayitwaje bajyana mu butegetsi ikibazo cy'urugomo arimo agirirwa n'umuryango we, mu gihugu cyitwa ko kigendera ku mategeko. Ngaba rero bageze imbere ya Subutita...

(biracyaza)

GATIMATARE 41

Dore ikibazo ga kibaye ubwicaro, kuko ibiro bya Subutita ntibishobora kwakira abantu barenze batanu. Nibwo umukarani yinjije Gatimatare na nyina n'abandi bantu batatu barimo Nzungize, abandi barenze icumi basigara baremereje ku muryango urangaye, bumva neza ibivugwa imbere. Subutita agize ati : "Mwaje kurega nde ? Muraregera iki ?" Bose bati "turambiwe imiborogo kwa Kanyarwanda, kandi si urw'umwe...!"

Nibwo umukarani abirukanye ati ikirego cyanyu cyanditswe, muzagaruke kuwa kabili w'igitaha nibwo abaregwa bazaba bahari... Kandi aliko hazaze gusa abarega bonyine. Ni uko ati ese ibyo muregera mubifitiye gihamya ? Gatimatare ati mfite ikimenyetso-simusiga : filimi y'igitero. Subutita ati dusigire iyo filimi dusigare tuyireba bityo nimugaruka urubanza rwanyu ruzihuta. Gatimatare-agatara-kanyenyeretsa-mu-mwijima yumva ko bashobora kumutwara Cyogajuru ye bakazanayimuregesha ! Nibwo asubije ati iyo filimi yakwiriye hose, namwe igomba kuba yarabagezeho, cyakora nzayizana umunsi w'urubanza".

(biracyaza)

GATIMATARE 42

Ubwo bashyira nzira barataha, basezerana kuzaherekeranya na none kuwa kabili, kugirango bahamye akarengane kokamye inzu ya Kanyarwanda kandi bote inkoramaraso zitwikiriye ijoro zigatera urugo rw'imfungwa. Bakigera iwabo, basanganiwe n'inkuru iteye ubwoba ko ngo mu isakwa ryaraye ribaye kwa Gatalina hafatiwe impapuro zavuye muli Kongo zikaba zerekana umugambi wo gutera igihugu.

Erega byabaye imvaho ntibikiri inkuru-mbarirano ! Ku buryo Gitifu ubwe yakoresheje inama ikitaraganya igahuza abayobozi b'akagari, Komite y'umutekano n'abakuriye umuryango IBUKA. Nyuma y'iyo nama, Gitifu yandikiye Nzungize n'abaturanyi ibaruwa ibategeka kwitandukanya na Gatalina n'umuhungu we, ko abazarenga kuli ibyo bazaregwa ubufatanyacyaha. Byakomeye erega, ku buryo n'indorerezi zahuruye ngo zirebere isura y'abantu bakorana n'inyeshyamba aribo Gatalina n'umuhungu we Gatimatare-agateme-gatambutsa-abatabazi. Mwana wanjye urahirwe ntuzabeshyerwe !

(biracyaza)

GATIMATARE 43

Nzungize asomye iyo baruwa ya Gitifu atumiza ba baturanyi bajyanye bayisomera hamwe. Kamanzi arahaguruka ati :"Ni ishyano kubona Gitifu atubuza kuba kuba abagabo ! Ubu se nitutarwana ku ukuli ngo dufashe imfubyi na nyirantabwa tuzaba tukiri bantu ki ? Nimucyo twizihire u Rwanda n'Abakurambere, ba data bari abagabo, sitwe twameze imihigo ! " Ni uko bose baraseka bamuha amashyi. Naho Myasiro ati :"Niba bashaka kwihererana Gatalina n'abana ni uko bashaka kubarya. Nitubatererana bakagira icyo baba tuzahite tuva mu bagabo !" Bose bati "guma guma guma" Nibwo bose bahigiye kuzagenda bemye bagaherekeza Gatalina na Gatimatare.

Mu gihe Nzungize n'abaturanyi bari mu mihigo yo kurwana ku muco w'ukuri no gutabarana, Gatimatare-agahungu-gasembuye ntiyicaye : aratumanaho n'izindi ntumwa za Yezu n'abarayarwanda. Yaboherereje ya baruwa ya Gitifu ibuza abantu kuvuga ukuli, n'andi makuru yumvise kuko abandi bana baramwongorera. Icyumweru akimaze yiga uko bizagenda ngo atazatungurwa.

(biracyaza)

GATIMATARE 44

Aho bigaragariye ko Nzungize n'abaturanyi baciye ukubili n'ubuyobozi bakaba babundikiye Gatimatare ak'inkokokazi n'imishwi, hateye agasomborotso k'abambari ba IBUKA n'icyokere kidasanzwe cy'abadasso, ku buryo abantu benshi badasohoka batinya guhutazwa. Gatalina we rwose n'amazi ntayanywa ngo amanuke. Iminsi ibiri ya nyuma y'iki cyumweru ibaye injyanamuntu : Gatimatare yaburiwe ko haza igitero, ko kandi noneho impaca zishobora kuza zishaka inyama y'umuntu !

Nibwo abibwiye bagenzi be n'inshuti, bose bati "nyerera ushake ahandi wikinga". Abaturanyi basabye Gatimatare gusuhukira iwabo aranga ati "iyo inzoka yiziritse ku gisabo muzi uko bigenda, ntitugiye kubakururira ibyago". Nibwo Nzungize yikanze akora ku bandi bashinga irondo mu muharuro kwa Kanyarwanda baburizamo batyo abahotozi. Burakeye rero, Gatimatare-agahwa-gahanda-abahizi agarutse na nyina kwa Subutita ari we Subukiniro, baje baherekejwe koko ! Bahasanze Gitifu n'ibyegera. Bamaze kuvuga birambuye urugomo bagiriwe, Gitifu ati : "Leta duhagarariye ntiyiregura irarega..." (biracyaza)

GATIMATARE 45

Nibwo yihanukiriye ati : "Iyi filimi ntacyo ivuze, ahubwo ni igitutsi kuli Leta, abayikoze ni nabo bategura gutera igihugu. Turarega Gatimatare wigometse akagumura urubyiruko kandi akagambana... Turarega nyina Gatalina wamureze bunyamaswa akamupakiramo ingengabitekerezo y'ubwiyahuzi na jenoside... Turarega Nzungize wanywanye n'interahamwe ari umucikacumu... Turabasabira ibihano bikomeye bishoboka." Ni uko uhagarariye IBUKA avuma bikomeye Nzungize n'abandi bose ba "bangamwabo" yita ba Yuda-Isikariyoti.

Ubwo ijambo riragaruka. Gatimatare-agato-kadahigwa avuga ko n'ubwo atibona mu myumvire n'imigambi imwe n'imwe ya Leta ari umunyarwanda uhangayitswe n'ahazaza h'igihugu. Gatalina atakamba abaza icyo umugabo we azira n'impamvu y'ibitero bya buri munsi. Naho Nzungize asubiza IBUKA ati : "hari abahutu babi hakabaho n'abatutsi babi, Imana tugira ni uko ari bo bacye cyane. Ntawe murusha ubucikacumu, nimurekere aho guhonyora rubanda mudateza indi jenoside."

(biracyaza)

 

VIDEOS CHOISIS POUR VOUS