GATIMATARE 71

Ijambo rya Gatimatare rikurikiwe n'irya Sasabugari. Nawe ashyigikiye igitekerezo cya Kirimumuziki ko abahungu bafata umwanya uhagije bakanononsora umushinga bafitiye igihugu. Arasanga iminsi munani gusa bamaranye ari igihe gito, kuko iyi mihigo yabazanye ihimbaje. Arakomeje ati : bahungu mwe, dufate indi minsi nk'iyo tumaze tugere ku ngingo, tuzatahe dufite umushinga uhamye. Nibwo babajije Padiri niba yabongerera iminsi y'icumbi, nawe ababera umubyeyi yishingira icumbi ryabo kugeza batashye.

Haba hahagurutse Tubane nawe ati : "Ntacyatunanira duhuje imihigo bagabo ba mama ! Ubwo nta kibazo cy'icumbi tugifite rero, tumenyeshe ab'iwacu ko tutagitahutse uyu munsi, hanyuma twige uko ibintu byose bizagenda, dukore igenamigambi twihe n'ingengabihe nta kwirebera mu mazi, nidusanga tutabishoboye kandi tubishingukemo tutibeshye ngo tubeshye rubanda." Ni uko iryo joro Gatimatare, Songa na Roots biyemeza kurara batekereza ku ngingo zigomba kwigwa ngo begeranye ibitekerezo. Nibwo rero bukeye abahungu bakora akanama kemeza umurongo w'ibyigwa, hanyuma bakoranya intumwa za Yezu bajya mu mihigo. Erega ababili bajya inama baruta ijana rirasana.

(biracyaza)

GATIMATARE 72

Abahungu bamaze guterana, Roots afata ijambo bwa mbere aravuga ati : "twese twaraye twumvise igisobanuro cy'umushinga n'inyito yawo. Birakenewe cyane noneho ko tumenya abazawushyigikira abo ari bo, tukamenya neza imitwe n'amaboko tuzitabaza, tugashushanya gahunda yose tukamenya ibikenewe, buri kantu kose kagasobanuka. Twasanze rero dukwiye gukusanya ibibazo n'ibitekerezo byose dufite kugirango iyo Sibo igomba gutsinsura Agatsiko izitabirwe na rubanda rwose kandi izagire umulili udakomwa imbere koko. Nibwo rero abahungu bafashe ijambo umwe umwe.

Kirikiri agize ati : - abantu tuzarya akara ngo binjire muli iyo Sibo ni ba nde mbere na mbere ? - Ese ninde uzakoma imbarutso ngo ISIBO-NDUMUNTU ikorerane koko nka serwakira ku mpeshyi ? - Ese abo tuzaralikira iyo Sibo, tuzabageraho dute, tuzabagezwaho na nde ? - Ese abongabo tuzabagezaho ubuhe butumwa ? - Ese gahunda yo kubagezaho ubutumwa tuzayikora gute kugirango Agatsiko na ba mpemuke-ndamuke bagasagasiye batarabukwa bakaturimarima tutaranatera umutaru ? - Ese Abarayarwanda ko bakomeje kutuba hafi twakwizera dute ko umushinga bazawibonamo bakadushyigikira aho kutubona nk'abiyahuzi cyangwa abashinyaguzi... ?

(biracyaza)

 

 GATIMATARE 73

Nibwo Tam-tam agize ati : "Abanjye mwe, ibyo twakora byose, iyi mihigo yacu ntacyo izageraho tudashoboye guhagurutsa abanyarwanda bababaye. Ikihutirwa rero gisumba ibindi, ni ugukangura rubanda rusinziriye, rubanda rwarangije guheba no kwiheba, bakamenya ko bakigira uburenganzira ntayegayezwa nk'abanyarwanda kandi nk'ibiremwa by'Imana. Tugomba rero gutekereza ku butumwa bwiza abanyarwanda bose bashegeshwe baziyumvamo. Ibi biradusaba kumenya neza uko abanyarwanda babayeho n'ibicumuro by'indengakamere byakorewe abahutu, abatutsi n'abatwa hirya no hino mu gihugu."

Arakomeza ati : "Ese twakebura dute ingabo zirinze agatsiko n'abo bose birahira umunyagitugu wabubatse akabakamira, kugirango umunsi wo kwibohora nugera aho gutambamira rubanda bazashyigikire urugamba rw'impinduka ? Kuva ubu kugeza kuli uwo munsi w'amahindura se, ni ibihe bikorwa byatuma abato b'i Rwanda, cyane cyane abanyeshuli, batwegera bagacyera imihigo yo gusesa agatsiko ? Mbese twakora iki, twakwifata dute, cyangwa abadushyigikiye twabasaba gukora iki, agatsiko karamutse gatanze amabwiriza yo kudusukaho umuliro ? Ese haba hari ukuntu twatsinda urugamba rw'impinduka tugahanagura amalira abanyarwanda tutagombye kwitegeza imikaka y'intare ?"

(biracyaza)

GATIMATARE 74

Nguyu rero Padiri Rutura niwe ufashe ijambo. Ashimiye byimazeyo intumwa za Yezu zatanze ibibazo n'ibitekerezo, abihanangirije ko ntawe ugomba kuzaniganwa ijambo, ko gutanga igitekerezo no kujya impaka mu bwisanzure ari umuco mwiza bagomba kuzakomeraho igihe cyose bakawutoza n'abanyarwanda bose, kuko ari ipfundo ryo kumenya bikaba kandi intambwe y'ibikorwa bizima n'intsinzi. Arasanga ibibazo byabajijwe byose bifite ishingiro bikaba bigomba gutekerezwaho bikagibwaho impaka zubaka ku buryo bose babyumva kimwe.

Hejuru y'ibyabajijwe aliko, Rutuku Rutura nawe afite icyo yongeraho. Niko kugira ati : "Ese ye, bibaye mahire rubanda ikabumva igahaguruka, n'ingabo zikitandukanya n'uriya munyagitugu, ibiriho mwabisimbuza iki ? Muramenye muramenye, u Rwanda ruraye nze byaba bibi cyane ! Mukwiye rero kuralika impuguke z'u Rwanda n'impirimbanyi z'amahoro na demokarasi, nibo muzafatanya guhigura u Rwanda. Mukababwira rero bakicara bavuguta umuti uzaca burundu ubwibone n'urugomo, umuti uzomora ibikomere abanyarwanda batewe n'agatsiko, ku buryo umunsi umunyagitugu yatsikiye agahirimana n'abidishyi be, bazamulikira rubanda umushinga ubereye u Rwanda."

Arahagurutse rero Gatimatare-agatara-kanyenyeretsa-mu-mwijima...

(biracyaza)

GATIMATARE 75

Ati : "Bavandimwe, basangirangendo, ndababonye ndabamenya muli amasonga adasumbwa, muragahora mwunze ubumwe nk'ifu iseye ! Kuko nidushyira hamwe nta kizatunanira, nta n'uzatuvogera : rubanda izatwibonamo n'umuntu mu ndorerwamo, naho Imana izaduhagarara hagati itugende imbere. Iyi mihigo yacu iteye ubwuzu, n'Abakurambere aho bicaye barizihiwe rwose. Icy'ibanze cyavuzwe : ni ugukangura abanyarwanda bakamenya neza ko ibya rubanda rw'umwami ari impitagihe, bakazirikana ahubwo ko ubu ari rubanda rw'Imana rufite uburenganzira butirengagizwa kandi butayegayezwa.

Nimukataze muli iyo mihigo rero, nimukomeze ibyiza byo bigira umuzi, naho ibibi birabora bikayoyokana na bene byo. Ntimukangwe n'amabi y'uriya munyagitugu, nawe ni igitonyanga cy'intanga : serwakira y'amateka izamuhuha atumuke nk'akababi ko ku mpeshyi. Ahubwo iyo rubanda aharanira kugira umukumbi w'intama izasasa inzobe ijore ibyo yakoze kandi imukanire urumukwiye. Nibakomeze ikinyoma n'iyozabwonko, twe dukataze urugamba rw'ukuli, ubujijuke n'ubukangurambaga. Nibasagasire bahishahisha irondakoko n'ubuhonyozi byabaye amahame-remezo y'ingoma yabo, twe ntituzahwema kugomera abagome, gushishira abeza, gusakaza umuco w'ubudahangarwa bwa muntu no gushishikariza rubanda ubuntu bwa Kanyarwanda ka Gihanga." Amashyi ngo kaci kaci...

(biracyaza)

GATIMATARE 76

Nibwo rero abagereye ku mushinga nyirizina. Agakwerere-ka-Mararo yishimiye byimazeyo ibyitegererezo bahawe na Padiri Rutura : igitabo cya Gene Sharp na sinema zombi iya Gandhi n'iya Mandela. Arasanga ibyo byitegererezo birimo ubukungu buhanitse, ko bigomba kubafasha gutyaza ubwonko bakunguka inama n'uburyo bashobora kwesa imihigo bihaye. Agize ati : "Bagaragu n'Imana, ubwo twiyemeje kumarana indi minsi aha hantu hatagatifu, kandi uyu mubyeyi Rutura akaba abaye umwe muli twe, nimureke twegere aya mafunguro ya roho aduhaye, tuyavomemo inama n'ubuhinga bushya buza bwunganira imyumvire n'ijabo dusanganywe. Munyemerere aliko kuli ibi byitegererezo nongereho ikigira kane : Bibiliya." Abahungu bashimye cyane iyo nama yo kwiga.

Erega n'ubundi ngo utazi ubwenge ashima ubwe ! Nibwo rero Gatimatare asabye bagenzi be kwigabanyamo amatsinda ane : itsinda limwe ry'abantu bane ligomba kureba inshuro nyinshi zishoboka sinema ya Gandhi, irindi tsinda ry'abantu bane rigomba kureba inshuro nyinshi zishoboka sinema ya Mandela, itsinda ry'abantu babili rigomba gusoma Bibiliya n'itsinda ry'abantu babili aribo Gatimatare ubwe na Padiri Rutura rigomba gusoma igitabo cya Gene Sharp. Basezeranye ko iminsi ibili ya nyuma mbere yo gutandukana bazashyira hamwe ibitekerezo bishya bungutse muli iryo shuli rishya bagiyemo.

(biracyaza)

GATIMATARE 77

Ngaba rero abahungu bazima basakiranye n'umukoro wo gucengera amateka, imyumvire n'imigenzo bya Gandhi na Mandela, reka reka si ijoro si umutaga, no kuvugana ntibavugana ahubwo. Bafite ikayi n'ikalamu, buri wese arandika igitekerezo gishya. Gatimatare nawe reka ni ibicika yifungiranye mu cyumba, ari mu gitabo cy'impuguke Gene Sharp, aratora amira nk'inkoko inywa amazi !

Aliko akabuye-gatyaza-ubwenge afite umugenzo utangaje yita "kugenderera Abakurambere" : kare kare buri gitondo arabyuka agasohoka bucece, akamara umwanya munini agenda, nta n'umwe uzi iyo yerekeje, nyuma bakabona agarutse yishimye. Akabwira abandi ngo "Abakurambere barabatashya bahungu mwe !", ni uko bakamuha urw'amenyo ! Bamubaza akavuga ko iyo agenda mu gitondo aba aganira n'Abakurambere, ko uwo mwitozo ari nko gusoma igitabo cyiza.

Icyumweru abana biyongeye ga nacyo kirarangiye, hasigaye gusa ya minsi ibili bagomba guhuriza hamwe ibitekerezo bishya. Ngaba rero barakoranye, barashyikiranye, kandi muli iyi minsi y'ityaza-bwonko bungutse byinshi !

(biracyaza)

GATIMATARE 78

Arahagurutse rero Sasabugari, niwe muvugizi w'itsinda ryakoze kuli Bibiliya. Abanje kwihanangiriza bagenzi be ati : "Bahungu mwe, mumenye neza kandi muzabwire abandi ko ibyigwa byose, ubuhanga bwa cyera n'ubw'ubu, igisubizo ku bibazo byose twibaza, igisobanuro ku mayobera azwi n'atamenywe, impamvu y'ibyiza n'ibyago biranga iyi si, ibyo byose biri muli Bibiliya-igitabo-cy'ibitabo...

Ubabaye rero ugeze ku buce nk'imbagwa nasome cyangwa asomerwe Bibiliya, igisobanuro cy'akababaro ke azagisangamo kandi yo yonyine izamuhoza niba arira aririshe ijisho rimwe irindi ryihagarareho, niba ari upfa kandi arwakire neza yigendere butore. Azamenya inkuru ya Yobu wahanutse mu gacu k'ubutunzi n'umunezero akagwa mu nyenga y'ibigeragezo byo hanyuma, kandi ubukana bwa nyamunsi ntibumutandukanye n'Imana ye.

Uwishimye wageze i Gorora nawe naturure ashyire ubwenge ku gihe. Nasome cyangwa asomerwe Bibiliya, igisobanuro cy'ibyishimo nyakuri azagisangamo, kandi yo yonyine izamuhwitura niba aseka asekeshe iryinyo rimwe irindi abe arihishe. Azamenya amateka y'umwami Salomoni watatswe ibirezi agahabwa ubutunzi, ubutegetsi n'ubuhanga aliko ikuzo ntirimubuze gutinya Imana no kwubaha abantu...

Hahagurutse rero Songa, niwe muvugizi w'abarebye sinema ya Mandela...

(biracyaza)

 

GATIMATARE 79

Dore ahagurukije abandi ati : "Bahungu mwe, duceceke umwanya twunamire Madiba-isata-yasumbye-amahanga." Ni uko abatekerereza amabyiruka n'ibigwi by'iyi ndashyikirwa winjiye kare mu mutwe ANC kandi akayoborana ubwenge n'ubwemarare urugamba rwo kwibohora. Nibwo Gashakabuhake ahiye ubwoba ahagurukira Rubimburirangabo, kugeza ubwo amukatiye burundu amujugunya muli ya mpimba-yo-mu-nyanja Robeni Ayilandi.

Aliko icyo gifungo cy'agahomamunwa Mandela yakibyaje akamaro ! Yakomeje imihigo, yandika buri munsi amateka ye kuva muli 1984, none igitabo yadusigiye "Inzira ndende y'ukwibohora" cyakiriwe n'isi yose nk'umurage uzagenderwaho n'abazakulikira ingoma ibihumbi. Songa yabatekerereje ukuntu Mandela amaze gutsinda, aho kwihorera yakoranyije inama-ngobokagihugu ngo Abera n'Abirabura babwizanye ukuli, bikure amahwa mu nda. Nguko ukwiyunga muli Afurika y'Epfo ! N'igihe cyo kwambikwa ikamba mpuzamahanga Nobeli y'amahoro, Mandela yatangaje ko ataryemera batarimusangije n'uwo bahanganye imyaka Ferederiko Dekererike.

Haje rero Roots, azanye inkuru ya Gandhi...

(biracyaza)

GATIMATARE 80

Nguyu abwiye abandi uburyo iyi sinema yamwubatse koko. Yitegereje urusobe rw'amoko n'imico by'Abahinde, abona neza ko bitari byoroshye kubabumbira hamwe mu mushinga wo kwibohora ingoyi y'abakoloni bakabana mu mahoro, ubumwe n'ubwumvikane. Kuba byaragezweho, ngo sinema yerekana uruhare rw'akagabo k'agashyimbo wanakubitira ubuntu rwose, igihangange Gandhi. Biteye ubwuzu ukuntu iyi ntwali, akoresheje intwaro y'ibitekerezo no gusiba kurya, yashoboye kugamburuza Abongereza.

Roots-umuzi-w'ibyiza rero abwiye abahungu ko Gandhi yari umunyamahoro koko, umuntu udashobora kurakara, utarya akaboga ngo kuko muntu nta burenganzira afite bwo kwica inyamaswa, umuntu kandi udashobora kunanirwa no gucogora. Ubuntu n'ukwicisha bugufi bye bidasanzwe nibyo byacogoje abakoloni kandi bihashya ubukana by'Abahinde benshi bifuzaga kwihorera. Igitangaje ni ukuntu nta bintu Gandhi yigeze atunga, nta byubahiro, nta mwanya mu buyobozi : yayoboye urugamba rw'Abahinde mu kwibohora ari umukene mu bandi bakene. Ukuli n'ukwicisha bugufi byasumbye amahanga, ibikomangoma n'ibihangange. Gandhi kandi yabaye mutarambirwa, kuko urugamba rwe rwamaze imyaka isaga mirongo itanu.

(biracyaza)

GATIMATARE 81

Reka rero abahungu bumve Padiri Rutura, burya irya mukuru riturwa ishashi. Nguyu rero akereye kubanyuriramo ku gitabo cy'impuguke Gene Sharp "Kwibohora igitugu ukagera kuli demokarasi". Ababwiye ko iki gitabo cyasemuwe mu ndimi nyinshi mu mpande zose z'isi, kikaba gisomwa mu bihugu birimo igitugu n'impirimbanyi za demokarasi. Avuze ko inama ziri muli iki gitabo zagendeweho cyane n'abateguye imyivumbagatanyo n'amahindura mu bihugu by'Abarabu, cyane cyane mu Misiri.

Muli iki gitabo Gene Sharp atanga uburyo 198 bwo kwigobotora ingoyi y'igitugu utagombye gufata intwaro, ugahambiriza rukarabankaba wowe utagombye kwiyanduza ibiganza. Ashingiye ku ngero nyinshi n'isesengura yihariye, Gene Sharp aremeza ko nta kamaro gukoresha uburyo umwanzi akurusha, nk'ibirwanisho kandi uzi neza ko umunyagitugu yabirunze. Arahamya kandi ko ntawatsinsura umunyagitugu igihe ingabo zikimwumva n'abidishyi be bamukomeyeho. Ni ngombwa rero kwiga amayeri n'uburyo bwatuma ingabo zitandukanya n'umunyagitugu abaturage nabo bakamutinyuka bakamwigumuraho, nibwo yakwisanga yambaye ubusa ahubwo n'isi ikamubana nto...

(biracyaza)

GATIMATARE 82

Yabateze amatwi rero Gatimatare-agaca-gaciye-bugufi, none dore niwe ufashe ijambo. Yafatanyije na Rutura gusoma igitabo cy'impuguke Gene Sharp, wasanga agiye kumwunganira. Agize ati : "Bahungu mwe, numvise amateka ya Gandhi na Mandela numva kandi n'inyigisho za Gene Sharp... Intambwe twateye n'imihigo ihanitse twesheje iwacu byabaye mu buhanga, ubwitonzi n'ubutwari. Ubwo bwenge buruta intwaro, ukwo kwicisha bugufi kwasumbye ibikomangoma, izo ngabo rwambikanye zikegamira abaturage nk'urwiru n'inzuki, ibyo byagaragaye muli revolisiyo nyarwanda yo muli 1959.

Nkulikije uko umukambwe Nzungize yabimbwiye, cyami na gihake byari bimaze imyaka amagana byarinjiye mu mitwe n'imico y'abanyarwanda ku buryo bumvaga igihugu kitashobora kubaho kidafite umwami. Desikuru y'impirimbanyi ngo ingoma y'Abanyiginya niveho, rwose ku muzo wa mbere rubanda bumvaga ari inzozi ! Ntibwakeye se igahirima kandi nta ntambara ibaye usibye imyivumbagatanyo isanzwe ! Abavuga rero ngo muli 1959 habaye jenoside ni ukwigiza nkana biyibagiza kandi ko barimo bahembera indi miliro.

(biracyaza)

GATIMATARE 83

Nibwo yunzemo ati : "abayoboye revolusiyo nyarwanda nta ntwaro bagiraga, nta mali, nta n'ubuhanga mu bya gisilikare. Gusa bari bashagawe n'imbaga nyamwinshi yarenganye imyaka n'imyaniko, kandi ukuli kuri ku ruhande rwabo. Dukwiye rero kwiga uburyo bwo kumvisha abanyarwanda ko n'ubu impinduka ishoboka kandi nta yindi miborogo ibaye kwa Kanyarwanda. Kuko amaraso yamenetse ahagije. Ingoma y'uriya irimo rushorera ikabamo na ka kamasa kazaca inka, ku buryo dushobora kumutembagaza tutagombye gutakaza abandi bana b'i Rwanda.

Nguyu rero Rutuku Rutura agezwe ahantu n'amagambo ya Gatimatare none amwunganiye agira ati : "erega no mu Burundi, uburyo Sahwanya-Frodebu ya Ndadaye yatsinze mpyina Uprona ya Buyoya ni amashuli ! Muzi ko usibye mitingi nkeya zo mu minsi ya nyuma, ubundi nta biganiro byimbitse n'ugupiganwa mu kwiyamamaza byabaye ? Umuturage yikoreraga akabindi k'inzoga, akagenda avuga ko agiye kuyagira umuvandimwe uri aha n'aha, naho afite ubutumwa bwo kwibohora amushyiriye. Ubwo butumwa bwagiye buhererekanwa urugo ku rundi kugeza ubwo rubanda rwose rumenye neza uwo rugomba kuzatora. Hagati aho amatohoza, amagereranya n'amajanisha byose byahaga Uprona na Buyoya intsinzi idasubirwamo. Ku munsi w'itora nibwo Buyoya n'abambari be bumiwe. Erega haguma ubwenge !

(biracyaza)

GATIMATARE 84

Nyuma y'aya masomo, abahungu bagiye impaka nziza, izi zubaka koko. Babili barashidikanya bavuga ko impinduka itamennye amaraso yashobotse mu Buhinde n'iyo mu Barabu kubera impamvu eshatu z'ibanze iwacu tutujuje : 1. abaturage b'ibyo bihugu bari bajijukiwe n'uburenganzira bwabo basamira hejuru umushinga wo kwibohora n'urusoro ruje aho gukwirwa imishwaro bakataza imbumbe bagana intsinzi 2. ingabo zumvaga neza inshingano zarahiriye ku buryo bigeze mu mahina zarekuye umunyagitugu zitiza umulindi amahindura 3. abanyagitugu b'iyo ntibari inyamaswa.

Ngaba rero abahungu bakomeje gushyikirana, Gatimatare-akabuye-gatyaza-ubwenge afashe umwanya uhagije yereka abashidikanya ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, ko icya ngombwa ari ugutegura neza ubutumwa bazageza ku nzego ndwi zikulikira : rubanda rwa giseseka, urubyiruko, ingabo z'igihugu, impuguke z'u Rwanda, amadini n'imiryango yigenga, abarayarwanda, umunyagitugu ubwe. Barashizwe rero babyumva kimwe bose. Mama we ! Dore ahubwo bihaye igihe cy'umwaka umwe bakaba bamaze gucengeza ubwo butumwa mu mitwe y'abanyarwanda. Erega uwiga aruta uwanga !

(biracyaza)

 

 

GATIMATARE 85

Ngabo rero abahungu bemeje gukoresha ubufindo bakibonamo barindwi bazategura ubutumwa buzagezwa ku ngeri zemejwe z’abanyarwanda. Bemeje ko kuli batanu basaguka haziyongeraho Padiri Rutura na Gatimatare, iryo tsinda rindi ry'abantu barindwi rigaharirwa kujora no guhamya burundu ubutumwa n'uburyo bwatanzwe bwo kubugeza ku rwego rw'abanyarwanda bugenewe. Nibwo abahungu bacecetse isaha yose, barangije bishyira hamwe barasenga barangije babona gukora ubufindo. Barindwi bazandika ubutumwa bamaze kuboneka bakora ubufindo bwa kabili buri wese abona urwego azategulira ubutumwa akanavuga uburyo bwiza bwo kubusohoza.

Intumwa za Yezu zemeje kandi uburyo zigomba kuyoborana : Gatimatare niwe uzayobora umushinga wose, igihe cyose akaba yakwifashisha uwo ari we wese muli cumi na babili, akaba yakora itsinda rigizwe n'abantu aba n'aba bitewe n'imihigo igezweho. Bemeje y'uko mu minsi cumi n'itanu ikulikira ubutumwa bwose buzaba bwageze ku itsinda rizabwemeza. Dore rero haje umwanya ugoye wo gusezeranaho bakikubura bakajya umwe iwabo undi iwabo. Bafite ikiniga cyinshi, cyane cyane ko batazasubira guhulira mu ishuli limwe. Ntacyo aliko, icyogajuru kirahari...

Ngaba rero bateye agasengesho ko kwikomeza, bavuguruye igihango, bakiriye umugisha wa Padiri, barahagurutse.

(biracyaza)

GATIMATARE 86

Nguyu rero Agakwerere-ka-Mararo yururutse rutobisi n'uruhago rwe, akataje agana iwabo. Igitima kiradiha aliko, yewe ga yeee ! Yego rwose yishimiye kongera kubona nyina na murumuna we, aliko aranahangayitse ukuntu, aribaza niba ba bakarabankaba bahora bamwigimba noneho bazamuha agahenge muli iyi minsi isigaye y'ibiruhuko. Ni uko agwana mu nda n'umubyeyi we, aliko amuroye neza asanga atari Gatalina k'impumbya n'inseko nziza. "Mawe ko noneho mbona undeba amanyurane ni ibiki ?"

Ni uko nyina amubwira ko hari urwandiko ruherutse kuva mu buyobozi rukaba rumutegereje. Agati-kabonda-ntigatembe aba afunguye ibaruwa ga ye, asanga hateganyijwe itorero ry'abanyeshuli bose baje mu biruhuko mu ntara y'Amajyepfo ku mataliki ya 15-30 Ugushyingo. Iyi baruwa iratanga itegeko kuli buri munyeshuli kwitabira iryo torero, aliko isaha bazahagurukira n'aho rizabera biracyagizwe ibanga. Ngo ahubwo buri wese yicare afite ibikenewe byose yiteguye guhaguruka, Mbega lisiti y'ibigomba kujyanwa mu itorero eh eh ! Irasumba iy'ibishyingiranwa by'umugeni wo mu bakomeye pe ! Umuhungu muzima arahaguruka, arirenga ararahira ati : "Nibakomeze banjwe, mwene Kanyarwanda itorero ryanjye ndivuyemo iri ryo ntirindeba".

(biracyaza)

GATIMATARE 87

Nibwo nyina Gatalina umutima umusimbutse yambaza iz'iwabo. Ni uko yegera Gatimatare agerageza kumuhana kibyeyi : "mwana wa Kanyarwanda, mwana wanjye, ko ari bwo ugishinga ino ry'ikirenge mu bawe, ukaba wibuka ibya mfura mbi badukoreye ejobundi, uragirango noneho baze bahorahoze ? Aliko se urareba ugasanga kwita mu rwasaya rw'intare ari ko kwizihira so na sokuru ? Narakubyaye nguyu umweko, ndaguhannye : fasha hasi ibyo biruru, rekera aho kunyica dore uyu mugongo wanjye bawugize... " Gatimatare araceceka araca ntiyacira ntiyamira. Ni uko arya atariye, aryama ataryamye... Ijoro riba rirerire aliko ntiribuza izuba kurasa !

Dore burakeye, kandi bucyanye ayandi. Gatimatare afashe Bibiliya ajya muli Zabuli arasoma aracurura, arashengerera, arambaza, asaba ubwenge, uburyo n'ubutwari... Niko kwegura Cyogajuru-igitega-cy'umuzungu avugana azimiza cyane na Roots, Songa, Havredepaix, Tam-tam, Mucyo, Sasabugari, Kirikiri na Kirimumuziki, bose bamutangarije ko nabo basanze itegeko rihamagaza urukozasoni rw'itorero ry'abanyeshuli ryarasohotse, ko kandi italiki ari imwe mu gihugu hose. Ubwo ga buri wese arahiriye abandi ko aho kujya kwozwa ubwonko yapfa akavaho. Ni uko, kuko iki gitega cy'umuzungu ari inzimuzi, Gatimatare abahamagarira guhulira hamwe byihutirwa bagashyikirana mu mbonankubone, bagahuza imihigo, bagatera indi ntambwe badategereje ukundi...

(biracyaza)

GATIMATARE 88

Ikibazo ni uko Gatimatare agenzuwe bikomeye akaba adashobora kubatumira mu Mararo, dore ko nta n'aho yabakirira nyabusa... Nibwo Kirimumuziki abaralikiye guhulira iwabo i Bweramana mu minsi ibili ikulikira, bakazamarana umwanya uhagije aliko bakarara buli wese atahutse. Dore rero burakeye abahungu bazindutse batega, bahuriye ahantu mu rwangamazimwe... Ngaba rero bagiye mu mihigo, Gatimatare ati : "Uyu niwo mwanya mwiza wo gutangiza umushinga wacu wo kujegeza umunyagitugu, kandi ndabarahiye muzasanga nta mukino uryoshye nk'uyu. Icyo abanyarwanda bategereje ni imbarutso gusa...

Nibwo abumvishije ko bitagoye rwose kuburizamo gahunda y'Itorero ry'abanyeshuli, ko kandi iki gikorwa kizababera icyitegererezo. Agize ati : "Erega bahungu haguma ubwenge, dufite umutwe tukagira kandi intwaro ikomeye cyane yitwa ikaramu." Ni uko intumwa za Yezu baraseka batangazwa n'ukuntu ikaramu ibaye intwaro yabo ikomeye. Nibwo Gatimatare aberetse ukuntu n'uburyo, batangazwa cyane n'ukuntu nta gushidikanya na guke afite. Ati : "Mu turere twose tw'igihugu uko ari 30, abanyeshuli babonye ibaruwa ibahamagarira Itorero. Dushake byihutirwa kopi y'iyo baruwa muli buli karere, maze mbereke uko intama yambarwa."

(biracyaza

GATIMATARE 89

Biri amahire, intumwa za Yezu uko ari cumi n'ebyiri zikwirakwiye mu turere dutandukanye tw'igihugu. Mu minsi ibili gusa, bose biyemeje kugeza kuli Gatimatare kopi z'amabaruwa ahamagaza mu Itorero abanyeshuli muli buli karere. Aliko se gati-kabisi Gatimatare ayo mabaruwa arayashakira iki ? Icyo akeneye kuli ayo mabaruwa agihishuriye bagenzi be : ni urupapuro rwa Leta rugaragaraho nyine ikidanago, ibirangantego, amakashe, amazina n'umukono w'abayobozi muli buli karere.

Dore rero ababwiye igikwiye : "Bahungu mwe, iki gihugu kirimo abambaye batarimbye, abashinyitse badasetse, abatamira banigwa, abalilimba barira, abasenga ari ubuhungiro, abatora amategeko batemera bakigisha ivanjili ya shitani babizi neza, abakaraba inkaba ku gahato, abayobozi b'ibikange, abagabo b'amagaji... Abo bose bari mu manyurane, ntibakimenya iyo biva n'iyo bijya, bucya batazi ko bwira bukira batazi ko bucya. Bose bifuza uwababwira ijambo ryo kwibohora n'ubwo yaba yirarira... Nimuze twitabire umulimo uhimbaje wo gucanga no kujegeza Agatsiko, niyo ntandaro ko rubanda yibonera neza ko Agatsiko ari baringa. Yego hagati aho azaba ikihebe burundu nk'imfizi itikuwe imbugita, azakaza ingoyi yogeze amahano, aliko ubwo nabwo azagaragaza ko yarangiye. "

(biracyaza)

GATIMATARE 90

Reka rero abibahe neza ibyo "gucanga Agatsiko". Abarondoreye ibikorwa bitagoranye byata hanze umunyagitugu akisanga yambaye ubusa nk'intungwa itamuruweho urusato. Arabarahiye kandi rutayoberana, byose bazabigeraho batagombye kwita mu nzara z'impaca. Nta maboko adasanzwe akenewe, nta rugamba rweruye, nta nduru, nta nteguza, nta ntuneka. Kuba nyamwinshi sibyo kamara : agapfunsi k'amavubi karuta uruboho rw'amasazi. Intege, amanyama n'ubukozi bifitemo ubwabyo birahagije, dore ko n'ubundi ikibatsi cyinshi kibaragaza imbwija.

Abahungu barebeye hamwe ikibazo cy'ibikoresho n'umutekano kugira ngo babone neza ko igikorwa icyo ari cyo cyose gishobora kuzakomeza kugeza igihe rubanda rwose rutinyutse rugahaguruka. Gatimatare arabihanangirije ati : ibikorwa byacu byose bigomba kuba bifite inyungu za politike, niyo mpamvu tutagomba na rimwe guhutaza umuturage, ibyo dukora byose bigomba kwototera Agatsiko n'abambari bako. Abaturage bazatwegera batubere ibyitso nibamara kubona neza ko urugamba rwacu ari urwabo. Icyo gihe rero bazakoranaho bahagurukire rimwe, kandi inkubili yabo ntizakomwa imbere. Amabunda, amapingo, amanyundo n'amadrone by'umunyagitugu bizaba ubusa. Gusa tugomba kuba mu baturage rwagati nk'ifi mu mazi. " Dore imihigo rero...

(biracyaza)

 

VIDEOS CHOISIS POUR VOUS