GATIMATARE 91

Abahungu basanze umusingi w'imihigo ari ukuburizamo inkubili y'Itorero ry'abanyeshuli mu gihugu hose kuko icyo rigamije ari ukwoza ubwonko u Rwanda rw'ejo. Akoresheje Cyogajuru-igitega-cy'umuzungu, Gatimatare afotoye buli baruwa, umukono na kashe bya buri karere. Ayo mafoto ayoherereje amacuti ye b'inzobere mu kwigana ibidanago, amakashe n'imikono y'abategetsi. Umurabyo uratinda ! Gatimatare aba abonye ibya ngombwa yifuzaga... Nk'aho mvugiye aha, umuhungu muzima yandika ibaruwa, noneho aliko si Gatimatare ahubwo ni Meya wa buli karere yewe ! Ubwenge bwari bwiza butaramenywa n'abandi !

Iyo baruwa iragira iti : "Bwana Gitifu w'akagari ka... Mbisabwe byihutirwa n'Umuyobozi mukuru w'Itorero mu gihugu, mbitegetswe kandi na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu hamwe na Minisitiri w'Uburezi, ngutegetse kumenyesha imiryango yose bireba guhagarika imyiteguro yo kohereza abanyeshuli mu Itorero ryari riteganyijwe mu mpera z'uku kwezi. Koko rero, kubera impamvu z'umutekano, iryo torero ryimuriwe ku italiki itazwi. Wowe ubwawe usabwe kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry'iki cyemezo, ntihazagire umunyeshuli n'umwe utirimuka iwabo, kandi ufatanije n'inama y'umutekano muzakumire uwo ari we wese uzaza mu kagari ababwira ko aje kujyana abanyeshuli mu Itorero kuko ibyaryo byabaye bihagaritswe."

(biracyaza)

GATIMATARE 92 & 93

Abahungu bashimye ibaruwa, bahuje umugambi. Bigiye hamwe uburyo bwiza bwo kuyigeza mu mpande zose z’igihugu badakengesheje, ku buryo batungura agatsiko. Ikindi, Gatimatare na bagenzi be bibajije cyane uburyo bakoresha ngo badahita bamenyekana nk’abayanditse. Bazi neza ko kuburizamo iri torero ry’abanyeshuli ubwabyo bidahagije, niyo mpamvu bibajije ukuntu iki gikorwa cyababera umusingi utajegajega mu mihigo biyemeje. Abahungu batyaje ubwenge. Bazirikanye neza ko guhingutsa iyi baruwa ari ugushoza urugamba rw’injyanamuntu, bagombe barutsinde rero...

Arahagurutse Songa : “Abanjye mwe, muli iki gihe tugezemo nta by’iposita ! Kuva ibaruwa yanditseho abo igenewe, bose bakaba bafite murandasi, dushake za derese-imeli na nimero za mombayiro nyinshi zishoboka z’ibinyamakuru, amadini, abadiporomate, imiryango idakorana na Leta, imiryango mpuzamahanga, ibigo by’amashuli. Tuzakoresha murandasi abo bose tubagezeho ibaruwa byitwa ko ba Gitifu bo yabagezeho inyuze mu nzira y’iposita.” Ibyo kutamenyekana nk’abakije uyu muliro, Roots arasanga icy’ingenzi ari ukudashyirwa mu majwi rugikubita, nyuma ho ni ngombwa ko rubanda rwose babamenya nk’intumwa za Yezu, aliko kazaba karabaye bazaba ahubwo barabonye n’ubudahangarwa.

Gatimatare n’abasangirangendo bazirikanye neza ko ari mombayiro, ari mudasobwa byose bishobora kwerekana aho umuntu aherereye byoroshye cyane. Niyo mpamvu biyemeje gushaka buri wese icyogajuru gishya na nimero nshya, bakazabijugunya bakimara kwohereza hose iyi baruwa, bakabona bakagaruka kuli nimero na mombayiro basanganywe. Na mudasobwa biyemeje gushaka indi bakazayizibukira bamaze kuyinyuzaho ubutumwa. Ku cyifuzo cy’uko iki gikorwa cyo kuburizamo itorero kibabera umusingi w’imihigo, Gatimatare arasanga isohoka ry’ibaruwa rigomba guherekezwa n’ibikorwa bimwe na bimwe byoroheje aliko byongera urujijo n’impagarara mu gihugu. Agize ati : “Bahungu mwe, nk’abakirisitu kandi nk’intumwa za Yezu, ntitwahagurukijwe n’ibikorwa by’ubwiyahuzi… Aliko ntitwatinya gukora icyo aricyo cyose cyatuma agatsiko gatsikira kagata amababa muli rubanda, nk’umutekano bahora babeshya ko bazaniye abanyarwanda bikagaragara neza ko ari baringa. Ibyo dukora byose aliko tukabiherekeresha ubutumwa bwumvikana neza bwo kwibohora.”

(biracyaza)

GATIMATARE 94

Iryo jambo ko ibaruwa ikwiye guherekezwa n'ibikorwa bidurumbanya rubanda bigatitiza agatsiko riteye abahungu amakenga, dore bacecekeye limwe. Na Gatimatare-katikanga-amageza ubwe akantu kamwirimyemo, bose bose ngo cwe ! Urupfu rubanyuzemo ga ye ! Niko kwinyara mu isunzu agahungu gasembuye akebura bagenzi be : "Bahungu mwe, ni igitekerezo si ihame, aho gukonja nimutyaze ubwenge. Jye nibwira ko imitego izalimbura agatsiko kayifitiye mu nda, ku buryo twebwe kuzaba gutoneka gusa. Niba mubibona ukundi aliko, nimucyo tubivugire aha nicyo cyatuzanye. Igikwiye ni uguhaguruka twizeye intsinzi kandi bitari ukwirebera mu mazi."

Nibwo Kirikiri agize ati : "Iyo uvuga ko twihagije kandi ko n'agatsiko ari baringa, rwose jyewe ibyishimo biransaaba. Aliko rero dukwiye kuzirikana bihagije kamere y'umubisha duhanganye ngo ataduca mu rihumye : ni rukarabankaba akaba rutukuzambuga ku gahuru twe tukaba intumwa za Yezu, ntitwigeze tuba abarwanyi. Ibikorwa nk'ibyo uvuze rero, dukwiye kubishakira andi maboko. Yego ubwenge turabufite n'iyo kalamu turayifite, aliko iyi mihigo yacu ni injyanamuntu ga mugabo wa mama ! Dushake abantu, kandi barahari ga ye ! Jye nzi nka babili bazinutswe agatsiko kandi bashoboye. Batwemereye badufasha. Hari n'undi nzi, ise yahoze ari afande none baramunyaze burundu baramujujubya, ku buryo uwo muhungu we yicara avuga ko abonye urwaho yakora akantu muli iki gihugu." Ni uko abahungu bariruhutsa Kirikiri-kitijima-mu-maso bamuha amashyi y'urufaya...

(biracyaza)


GATIMATARE 95

Ni uko Agakwerere-ka-Mararo aravuga ati : "Bahungu mwe, ubwo ari uko bibaye rero, nimureke twihe iminsi itanu buri wese ashake abantu nibura babili bashoboye, tuzabateranyirize hamwe tubagezaho imihigo yacu, tubizeze intsinzi aliko tubasabe ubufasha. Jye nzashaka n'umuntu uzaduhugura ku buryo buri wese amenya icyo ategerejweho." Ubwo ga inama ibaye iyo, abahungu batandukana bemeranijwe ko buri wese agiye gushaka abantu badacana uwaka n'ubuyobozi kandi b'abatekinisiye bashobora gutiza umulindi intumwa za Yezu...

Hahagurutse rero Tamtam ugize uti : "Ese bahungu, turashaka abatekinisiye ngo bakore iki ko nta bikoresho nta n'urwara rwo kwishima dufite ? Yego bashobora wenda kutwerekera tukajya twikorera udukoresho tumwe na tumwe, aliko rwose hakenewe uburyo bwabugenewe bw'ifatizo." Icyo ga ni ikindi kibazo, hejuru y'uko buri wese agomba gushaka indi mombayiro. Abahungu baritonze barabara, basanze iyi mihigo yabo idahenze cyane yego, aliko ibasaba amikoro badafite... Niko gutuma Gatimatare kugeza ikibazo kuli Padiri Rutura n'abarayarwanda. Dore ga akambari-k'intwali araye kuli Cyogajuru avugishije birambuye abarayarwanda, bamwumvise bwangu kandi bemeye gukorana ho bagakubita inzu ibipfunsi. Padiri Rutura we basezeranye ko azinduka amusanga mu Cyanzu bakavugana imbonankubone, aramubwiye ati : "tebuka ahubwo hari n'undi muhungu wanjye ntumaho mukazabonana mukajya mu byanyu, nzi ko murware indwara imwe !"

Dore burakeye rero, izuba rirarashe...

(biracyaza)

GATIMATARE 96

Arakataje Gatimatare asimbutse imisozi, ageze mu Cyanzu ku misiyoni. "Gahorane Imana Padi !" Undi ati : "Urayihorane nawe mfura y'i Rwanda." Ni uko agahwa-gahanda-abahizi amumulikira ibyemejwe ejo hashize. Ati : "Padiri huhamo intumwa za Yezu zikore akantu dore isaha yageze." Ni uko inararibonye ati : "banza umire amazi amanuke, uturure ushire impumu." Ubwo Padiri afata igitega ati allo ! Haciye akanya aba arinjiye Biraguma-bya-Nkingiye, araremereje igikwerere cy'ubukombe. Padiri ati : "Nguyu wa muntu nakubwiye, nimushyikirane jye mbaye ngiye mu twanjye." Ni uko aho ahugukiye agarutse, Gatimatare ati : "Padiri wibare cyane umpuje n'ingenzi, kandi sindi intagondwa y'akananiramana !"

Ni uko Padiri Rutura aranezerwa ati : "Nyiringomazose habwa icyubahiro ! Nanjye ndagushimiye mwana wanjye : guhindura umuvuno si ubugwari si ubuswa, kuko umubyinnyi mwiza ari umenya guhindura umudiho ! Nk'intumwa za Yezu, nimugaruke ku murongo wanyu uko wawumbwiye. Mwirinde ikintu cyose cyaha urwaho agatsiko kakabwira abanyarwanda ko batewe n'abiyahuzi... Uyu Biraguma mwivuganiye azi ikintu cyitwa urugamba, kandi koko dore afite inkovu z'imiringa. Yakubwira rero : amazi niyo azimya umuliro ! Bakoreshe iyozabwonko mutyaze ubwenge, bogagize iterabwoba mwamamaze ubudahangarwa bwa muntu, bakoreshe akandoya n'amasasu mukoreshe umutwe n'ikalamu, bace mu bicu muce hasi...". Nibwo bavuguruye igihango, Biraguma-bya-Nkingiye nawe kandi abaye indi ntumwa ya Yezu. Gatimatare arashimye, yakiriye umugisha, arasezeye...

(biracyaza)

GATIMATARE 97

Nguyu rero arateraguje umuhungu muzima atashye mu Mararo. Arananiwe kandi nta mugayo, yatabaye mu rwanaga none atabarutse mu rutaha rw'inka. Arakonje aranaremerewe, kuko agomba kwerurira bagenzi be ko ibyo bari bemeje bihindutse kandi. Niko gufata Cyogajuru abavugisha umwe umwe. Bose ababwiye ko Padiri Rutura n'umuhizi w'imena Biraguma-bya-Nkingiye bamuhannye : ibikorwa bindi byagenewe guherekeza ibaruwa nibirorere bitabasiga icyasha bikabata mu makuba nta n'icyo byajyaga kubagezaho kuko ariwo mukino w'umubisha bahanganye. Nibwo ababwiye ati : "Makombe mwe, nimumpe rugari mbabimbulire, nyuma tuzicara turebe icyo tugezeho." Abahungu ntibatangajwe n'uko kwigerezaho kwa Gatimatare kuko ari ko yamye. Ni uko bati : "Ngaho ba urwimeshemo wenyine turebe sha !" Ngiyi imihigo rero we !

Aryamye ataryamye rero agateme-gatambutsa-abatabazi dore araye ashushanya. Aho bukereye yiriza umunsi akora amaliste ya za derese-imeli na nimero za mombayiro ari ko anitegura. Ubwo ga hasigaye iminsi itanu ngo rya torero ry'abanyeshuli arwanya ribe. Gatimatare yiyemeje kunyuza ibaruwa muli za siberikafe. Asanze mu ntangiliro ubwo buryo bwo gukora wenyine ari nta makemwa. Arabyiyumvishije biramucengeye biramunejeje, ku buryo mu ijoro yanagiye atera akamo k'ibyishimo nyina Gatalina agashigukira hejuru. Byose yabiteguye biri ku murongo, ku buryo muli siberikafe azajya yicara ahita yohereza, gusa aho asanze hatarimo watsapu abanze ayishyiremo, umurabyo uratinda ! Dore rero wa munsi urageze, Gatimatare arasimbutse n'i Nyarugenge, yinjiye muli siberikafe ya baruwa ihagarika itorero ry'abanyeshuli ayoherereza ba Gitifu bose b'utugari twose mu turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze na Rulindo mu ntara y'Amajyaruguru, iyo baruwa iri ku rupapuro rwabugenewe kandi ruriho umukono wa Meya ayohereje ahantu henshi cyane mu binyamakuru n' ahandi ! Rwaremye rero, utazi akaraye i Fumbwe araza ifu !

(biracyaza)

GATIMATARE 98 & 99

Akirangiza umulimo wo kohereza hose ibaruwa ihagarika itorero, Gatimatare yihutiye gusohoka aliko agiye yivugisha : "Ndagutikuye intahanabatatu ndi umugaba kandi ndi umugabo ! Iri tumanaho agatsiko kicara gaca igikuba ngo ni igitangaza kagejeje ku banyarwanda, nkaho murandasi ubwayo ari imbehe y'ibirunge, reka nkereke jyewe ubwanjye ko iri tumanaho ubwaryo rizakaviramo umutego, kuva ridaherekejwe n'ingamba zihamye zisagasira umuco-runtu n'uburinganire mu banyarwanda. Niba ikibaye cyangwa igihwihwiswa gihita kimenywa na bose kandi muli uru Rwanda ukuli kukaba atari icyagaragaye ahubwo ari ikivugwa na bose, iyi murandasi igombe impe icyuho ncishamo urukero rukegeta ingoma-ngome-y'agatsiko. Dore ko abantu bafite mombayiro batayifasha hasi : abakuru, abato, abakomeye, aboroshye, abarebare, abagufi, uwo ari we wese yaba umuhinzi yaba umushumba. Uru Rwanda hambere rutaraba Sengapuru, umubyeyi wamubwirwaga n'uko aganiriza umwana akamuguyaguya, akamusekera akamuvugiriza ubuhuha. Aho hari cyera, ubu umubyeyi ari muli simatifone. Umukobwa w'inkumi wamubwirwaga n'amasoni ukamubwirwa no kwifata, ubu umukobwa w'inkumi afite ibyuma n'imigozi mu matwi, aragenda atazi iyo ajya, ari muli simatifone. Umushumba wamubwirwaga n'inkoni, inkuyo, isaho, isinde n'umwirongi, akaganira, akaguterera umushali akagusetsa n'ubwo waba waburaye, akavugiriza agakoronga reka n'ibikobwakobwa rugeretse, akizihira amatungo akayahamagara mu mazina. Aha aliko hari cyera hataraduka inkubili ya vijoni twenti-twenti ngo ituzanire igitega cy'umuzungu n'iryo tumanaho rigezweho. Ikibazo si ukwihangishaho ikoranabuhanga utagira n'amashanyarazi kuko mu Rwanda abona umugabo agasiba undi, ikibazo ni n'uko iryo tumanaho rigezweho ryakajije ubusumbane mu bantu, rikaba kandi ryarimuye umuco ugakendera ugacika : ubu umushumba aracekinga, aracatinga, aratelesharijinga, araforuwadinga aratwitinga, iby'umwirongi n'amazina y'inka byabaye impitagihe. Reka reka nta n'umwanya wo kuzicyamura, uburyo babonye bwo kuzibuza kwonera rubanda ni ukuzipfuka iminwa nk'imbwa ziryana zo mu bazungu ! Ararushoje rero agato-katigaya-imihigo kandi na siberikafe akoreyemo si ibonetse yose ! Yihinnye ahantu rero mu ruliro rw'abatagire, yikoze ku itako asohoye igiceli nawe atumije icyo atamira, atumije n'igikoka aragitumura ashubije ubwenge ku gihe ! Reka rero yicagize mbere yo kohereza ya baruwa mu zindi ntara z'igihugu, reka abanze yitegereze neza uko bigenda mu turere tw'amajyaruguru y'igihugu, arebe n'uburyo abambari n'agatsiko bifata.

(biracyaza)

GATIMATARE 100

Hashize isaha imwe gusa nyuma y'aho Gatimatare yoherereje Amajyaruguru n'isi yose ya baruwa y'akenge igira iti : "... Itorero ry'abanyeshuli ryari riteganyijwe mu turere tw'iwanyu ribaye rihagaritswe...", amakuru yatangiye gucicikana kuli murandasi na za meshaje muli mombayiro. Baakunda igihuha, baakunda igihuha bene Kanyarwanda, yewe ga yeeeee ! Have se sigaho wivuga ngo "igihuha", uyobewe se ko mu muco wacu mwiza nk'abanyarwanda, ikivuga bose kitaba kikiri igihuha ahubwo kiba cyabaye ukuli nyakuli, impamo y'Imana nshobora no kurahiriraho imbere y'umuryamanza ! Karabaye rero inkuru ibaye kimomo ko mu majyarugu y'iyo giheera nta torero ry'abanyeshuli rikibaye !

Abanyamakuru bamwe ahubwo baritaye mu gutwi reka reka baratanguranwa gusakaza hose iyo nkuru, dore ko baba banyotewe agashya nk'uko abamanyuramazi bicara banyotewe urwa bitoki. Reka ahubwo byose mu kanya bikorerane, turabatahura tubote n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye. Ngibyo iby'utuzi twagombaga guhabwa abana bacu mu cyayi, abicanyi bari biteguye kumugaza abana bacu, abacengezi bari biteguye kwinyegeza mu banyeshuli bakabaha intwaro bakamanuka n'ibindi n'ibindi... Abari babirose, ababihimbiye ahongaho, ababeshya, abaraguza umutwe, abaryoshya inkuru gusa gusa, buri wese abonye urwaho...

Naho bakame, Gatimatare-agaca-gaceceba-bucece we, azi neza ko kuva ashoje uru rugamba adashobora no guhumbya...

(biracyaza)

GATIMATARE 101

Igitangaje kandi gihimbaje agahwa-gahanda-abahizi, ni ukubona bigeze ku gicamunsi nta ngamba zashyizweho ngo zinyomoze ibaruwa kandi zihatire imiryango kohereza abanyeshuli mu Itorero. Nta n'ikintu cyakozwe mu rwego rwo kwibaza no gushakisha undi waba yanditse iriya baruwa, ibyo abaturage ntibanabyibaza rwose : urwandiko ni urwandiko ! Koko rero, muli aya masaha hafi atanu ashize nta yindi nkuru ivugwa atari iburizwamo ry'itorero ry'abanyeshuli mu Majyaruguru, icyamenyekanye kikanasetsa benshi ni amaganya, imijinya no guhungetwa gukabije kwa ba Meya bafite amazina n'umukono ku ibaruwa.

Erega nabo baragowe ba Meya, dore muli iki gihugu umuyobozi ari hagati nk'urulimi : hejuru Kigali imuriho n'imbugita ku gakanu ngo byanze bikunze niyese imihigo yarahiriye atayumva, atayemera nta n'uburyo bayimuhereye. Hasi naho kandi, abaturage baramuvuma kubera ikiboko agomba gukoresha arangiza ibyemezo bitabafitiye akamaro. Nyamara Abakurambere baraduhanura : ingoma ituje ntibura ituro. Mu gihe bigezweho kweguza abayobozi, gukombora Meya na Gitifu bikaba ari nk'umukino w'ubufindo w'umwami Kagame, amaganya ya Meya rwose nta n'umwe ashishikaje. Buri Meya rero yagerageje kwihakana ibaruwa no kwishinganisha, aliko baba abaturage, yaba Kigali, nta n'umwe umwumva. Dore rero murabeshya ntimuzi kwugalira, mureke Gatimatare abatamaze kandi abanyagire nk'imvura y'amahindu !

(biracyaza)

GATIMATARE 102

Ahereye ku cyitegererezo cy'ibaruwa yohereje mu Majyaruguru, Gatimatare ateguye amalisiti y'abo mu zindi ntara uko ari enye : Amajyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba n'umujyi wa Kigali. Atumye muli buli ntara umwe mu ntumwa za Yezu ajya kohereza ya baruwa ihagarika itorero ry'abanyeshuli, akoresheje siberikafe na mombayiro nshya. Erega ikibazo cyari cyihariwe n'Amajyaruguru kibaye ikibazo cy'igihugu cyose ! Intasi z'agatsiko zatangiye kujagajaga imijyi no kudurumbanya abaturage babashakamo ibanga ry'iyo baruwa ay'ubusa !

Nta mwanya rero Gatimatare agishoboye guta : ahamagaye bagenzi be umwe umwe, buli wese amuhaye umukoro wo gukoresha amayeri ya murandasi akandika nk'umuvugizi : ibaruwa y'ishyirahamwe ry'abanyeshuli muli buli karere, ishimira Leta y'u Rwanda ko ibakuriyeho rya torero ry'urukozasoni, ibaruwa y'ishyirahamwe ry'ababyeyi bashimiye Meya na Leta kuba yarumvise amaganya yabo ikabakuliraho itorero ry'abanyeshuli kuko kubabonera ibya ngombwa muli iki gihe cya nzaramba bishobora abifite, ibaruwa y'ishyirahamwe ry'abarezi bo mu ntara rishimira Leta ko yashishoje igafata icyemezo cyiza cyo guhagarika burundu itorero ry'abanyeshuli kuko kwoza ubwonko abana b'u Rwanda ari icyaha kibi. Ngako agatsiko rero gafashwe na muzunga...

(biracyaza)

GATIMATARE 103

Arahagurutse Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, arahuruye arahutera reka reka yitwaje n'ingufu za Leta, feri ya mbere ayifatiye mu Ruhengeri-rw'Umulera, aho ikibazo cy'ibaruwa ibulizamo itorero ry'abanyeshuli cyatangiriye. Mu nama irinzwe cyane yamuhuje na ba Meya, ba Gitifu, abakuriye amashuli, ibigo bya Leta n'abayobozi b'inzego z'umutekano, yatangaje ko "igihugu gifite ubuyobozi butajegajega", ko "Leta itazihanganira uwo ari we wese uzagerageza kuyitobera." Ni uko avuga ko yatangije ku mugaragaro "igikorwa cy'itohoza ryimbitse rigomba kugaragaza inyangabirama zirimo zishora igihugu mu icuraburindi n'amakuba akomeye".

Erega mu mwanya wakulikiye ba Kagenza baba barangije kubona mudasobwa yohererejweho ibaruwa mu ntara y'Amajyarurugu. Bifashishije ikoranabuhanga rya jewolokalizasiyo, barirukanse jugujugu no muli ya siberikafe mu mujyi wa Kigali rwagati. Erega bahise bafunga imiryango bata no muli yombi abantu basanze kuli mudasobwa bose. Dore ahubwo n'umugore nyir'iyi siberikafe, igishongore cy'ijigija uzwi cyane mu mujyi hose ku kazina k'ubutwari ka Cleopatra, nawe atawe muli yombi. Nibwo babatambikanye bose amaguru adakora hasi, kandi babaraza rwa ntambi babahata ibibazo n'iterabwoba ahubwo rugeretse ! Cya gishongore cy'umugore rero ngo ni Cleopatra, bapfuye kumugeraho ahita abatangariza ko atabumbura umunwa bataramutabariza umujenerali umwe ndatinyutse kuvuga izina... Ba uretse rero, akarusha imbwa kwota karashya...!

(biracyaza)

GATIMATARE 104-105

Mu Rwanda inkuru iragenda igasiga umwambi ! Nk'aho mvugiye aha, nyamujenerali aba amaze kubwirwa ko wa mwana akunda ari mu mazi abira. Nta kurya nta kuryama, reka reka na ka waragi ntagasoma ngo kamanuke... Akimenya rero ko isimbi-ryo-ku-nyanja bamutaye muli yombi akaba ahubwo araye mu nzara za mburamatare nk'abajenosayida ba giseseka, bimwanze mu nda yihutisha imisega ye kuza gukora ibishoboka byose bakamubohoza.

Abahungu rero beguye za kalashinikovu zabo no kuli komisariya. Basanze abafite Clewopatra bariye umwanda. Ni mu gihe kandi, bahawe amabwiriza aremereye aturutse ibukuru ko bitondera ikibazo, kuko inkuru y'iburizwamo ry'itorero ry'abanyeshuli isa nimaze kuba ihame, dore ko mu turere twose tw'igihugu abaturage barangije kwishimira cyane ubutumwa bukubiye muli ya baruwa yaciye ibintu mu gihugu, kandi iya mbere byagaragaye ko yandikiwe kwa Clewopatra. Ubwo imisega ya wa mujenerali ntako itagize, ay'ubusa ! Yemwe, bagerageje no gukangisha umuheto wa Leta abafite Clewopatra babatangariza ko badashobora guhara akazi kabo, ko nibiba ngombwa bakozanyaho. Hagati aho, Clewopatra ntabwo aramenya neza icyo yagirizwa.

Nibwo kubera amalira ye n'ibitutsi bamwemereye kuvugisha wa mujenerali we kuli mombayiro, amubwira atya : "Switi ! Switi liseni tumi... Ntumbaze icyo nzira ni wowe wenyine wakimenya. Wamvanye iwacu Mbarara umbwira ko n'isazi itazankoraho none... Urarara utambohoje ndamenya rwose ko ari wowe untanze..." Amategeko aragwira, iri ryo riremereye kurusha amategeko ya Kagame. Igitsina cyaratsinze !

Sibwo se nyamujenerali aturumbutse mu ndili ye ! Dore aje nk'iya Gatera, nyakijoro, no kuli Komisariya ngo ba ! Nyamara habambye ingwe : umwirondoro w'abakiriya bafatiwe muli siberikafe hamwe na nyirayo Clewopatra wafatishije abantu babili b'abagande bari bamaze iminsi bashakishwa mu rwego rw'ibyaha by'ubwicanyi na magendo mu icuruzwa rya kolotani. Ikindi kandi, inkuru y'ifatwa rya Clewopatra yatashye mu rugo kwa jenerali. Ka maritini kararyoha, aliko nta kiryoha nko kwumva mukeba wawe bamutambikanye.

Jenerali agisohoka iwe, umufasha we ahise afata igitega yakura inkoramutima ze : "Muramenye muramenye umwanya ni uyu, iriya nzoka Clewopatra ni umunyamabanga w'aba bakoloni b'Abasajya." Erega jenerali adafite. Bagenzi muramenye : cyera umugabo yafatwaga hejuru akazira ijambo ryamucitse, aliko aho hari cyera, kuli ubu umugabo afatwa hasi. Kandi ufatiwe epfo iyo, muli icyo gihugu cyatubyaye, yewe, uwo aba agiye akagirire !

(biracyaza)

 

GATIMATARE 106-107

Amatanangabo yibikiye uriya mujenerali ni akabango gatoya rwose ku mabi n'amabihe umwami Kagame n'akazu yiyubakiye bakururiye iki gihugu biyita ko ari bo bakibohoye. Gatimatare-akanyamanza-k'amanyama yicara yibaza niba uru Rwanda rutaba rwaratewe n'intagororwa z'abazimu b'abagwagasi. Byose kandi byarahanuwe kuva cyera, ni uko gusa bitahanwe. Ngicyo igiteye inkeke, nguwo umuzi w'ibyago byokamye abanyarwanda, n'akataraza ahubwo kaba kari mu nzira.

Dore nk'ubu iwacu hagombaga kuba isiganwa-mpuzamahanga ry'amagare ryiswe "Umutambagiro w'Imisozi Igihumbi". Uretse abanyarwanda kabuhariwe mu kunyonga igare, iryo piganwa ryari ryitabiriwe n'abegukanye ikamba mu bihugu cumi na bibili birimo n'iby'ibihangange nk'Amerika, Ubwongereza, Canada, Ubudage n'Ubuyapani. Nakubwira kandi ko iyi gahunda yari yaraharaniwe imyaka na Leta y'Agatsiko kashakaga kwihesha ikuzo n'ubwo abana benshi b'i Rwanda barara batikoze ku munwa. Ubu rero inkuru ibaye kimomo ko iryo siganwa rimaze kuburizwamo, ko n'ibihugu byose bimaze guhamagaza ikitaraganya intumwa n'abakinnyi byari byohereje kubihagararira. Ukibaza uti byagenze bite rero ?

Mu gihe iryo siganwa ryagombaga kuzenguruka igihugu rihagurukiye mu ntara y'Amajyepfo ahitwa mu Butansinda bwa Kigoma, Gatimatare-agato-katigaya-imihigo yakoze ku ntumwa za Yezu bategura mu ndimi nyinshi za taragite zivuga amabi y'Agatsiko zikanihanangiriza ibihugu bikomeza gushyashyariza Kagame kandi ari we mutware mubi ubaho kuko yishe abaturage be benshi kurusha abandi bicanyi bose ku isi muli iki gihe. Izo taragite rero intumwa za Yezu zazikwirakwije hose zikoresheje murandasi, zinazijugunyanga ku mayeri ahantu hose no mu muhanda isiganwa rizanyuramo.

Hejuru y'icyo gikorwa kandi, Gatimatare-agahwa-gahanda-abahizi yakoze akandi gatendo k'ubwenge : yarakunyarukiye, nta mugenzi we n'umwe abwiye, agura ibiro bibili by'imigera twa twuma mu rufaransa bita pineze bamanikisha impapuro ku kibaho, maze kugirango tudashashagirana tukagaragara vuba kuli kaburimbo adushyira mu mazi yashyizemo irangi ry'umukara. Ni uko umuhungu muzima ahengera hasigaye umwanya muto ngo isiganwa ritangire, akodesha ipikipiki i Gitarama ageze mu makoni amanuka yo ku Kivumu ahanyanyagiza ya migera. Nibwo rero itsinda ryo ku isonga ririmo abazungu cumi n'icyenda rihageze bose baratobokesha bamwe ahubwo baranagwirirana barasenuka. Mu kanya rero byahise byemezwa ko umuhanda urimo imitego ubwo isiganwa-mpuzamahanga rihita rihagarikwa. Kuli ubu rero Leta y'Agatsiko yataye umutwe, yabuze icyo ibeshya amahanga... Nguwo wa mutekano birirwa bogagiza ga ye...!

(biracyaza)

GATIMATARE 108

Arabacanga Gatimatare dore ko yabize akabamenya : icyocyere, ubwibone n'ubugome byabo ntibitsimbura ubuswa bwabo ! Yego igikorwa cy'uyu munsi kirakaje bidasanzwe Agatsiko ku buryo hari benshi baza kwitwa yuzerese bakubikirwa imbehe, aliko ni ibitwenge muli rubanda rwa giseseka kuko n'ubundi nta nyungu bafite muli iyi myidagaduro kimwe n'ibikorwa byinshi bya Leta y'Agatsiko. Icyo intumwa za Yezu zirakizi neza.

Ahubwo Songa ufite mushiki we muli Kaminuza i Butare, abisabwe na Gatimatare, yinyujijeyo n'itangazo bateguriye hamwe ryiyitirira "Ishyirahamwe ry'abanyeshuli b'Abacikacumu" arikwirakwiza hose anyujije muli mudasobwa ya Kaminuza. Iryo tangazo riragira riti : "Twebwe, Abanyeshuli b'Abacikacumu, turakajwe cyane n'ukuntu Leta ihora icuruza akangaratete twe n'abacu twasizwemo n'itsembabwoko. Iki gikorwa cyo kuburizamo isiganwa ry'amagare ni icyitonderwa duhaye Leta n'abambari bayo. Kuva ubu, tugiye guhaguruka turwanye ubushinyaguzi butugirirwa. Nk'u Rwanda rw'ejo kandi, ntituzongera kwihanganira iyozabwonko ry'urubyiruko mu byitwa Itorero. Ntituzongera kandi kwihanganira akarengane gakunze kugirirwa abatishoboye cyane cyane abanyarwanda b'abahutu, kuko gashobora kudukururira irindi tsembabwoko."

Ngaho rero, byacikaga bigana Clewopatra n'umujenerali we, none na Kaminuza irarariwe !

(biracyaza)

GATIMATARE 109

Koko rero, bigeze iwa Ndabaga ibya Clewopatra n'abakiriya be bombi muli ya siberikafe mu mujyi wa Kigali rwagati. Wa mujenerali ntavuze yageze kuli polisi ahasanga ingwe y'ingore, afande Kankwanzi !

Agerageza gukoresha igitsure cye nka Jenerali aliko biba iby'ubusa : "Afande-mkuu, rwose si ukubashira isoni kuko ntarezwe nabi... Aliko nimwe mutanga amategeko, kandi ayangezeho ahangaha arambuza akomeje kurekura umuntu wanyu kuko ngo yaba ari ipfundo ry'ikibazo cyabaye imenamutwe mu gihugu hose. Ndamutse rero mbiciyeho nkamubaha, ubwo nakwirukanwa ku kazi kandi sinzi iyo nakwerekeza. Cyereka rero niba mwanyitwarira kandi dore sindi ihogoza nka Clewopatra !" Ni uko ibyo gutontoma Jenerali abivamo asigara atakamba, gusa gutakambira Kankwanzi ni nko kwugumbira urupfu rwaje !

Byaranze rero Jenerali arikubura asiga Clewopatra yarohamye mu malira n'imiborogo. Itohoza ryakulikiyeho ntiryerekanye uwanditse ya baruwa iburizamo itorero ry'abanyeshuli, ashwi ! Icyagaragaye, ni ibyaha ndenga-kamere by'Abasajya bari mu nda y'ingoma, bifashishije Clewopatra...

(biracyaza)

GATIMATARE 110

Amanyanga y'Abasajya amenya bene yo akamenya kandi umwami Pahulo wabatoye. Umva ntibize, bari binjiye igisilikare cya Museveni bashaka igaburo. Nyuma kuko kwica ariwo mukino mpuzamahanga wabo, barashimwe baragabirwa, ahubwo bicazwa ijabiro n'umwami Pahulo arabizera. Akabororera ko badatekereza, niwe Nyagasani iryo avuze ni ivanjili ntagatifu. Umwami Pahulo rero yamariye ku icumu injijuke zamurasaniye ngo zitazatekereza kandi zikigomba imyanya, niko kwimakaza izo njiji z'Abasajya ngo bamubere intozo koko. Ni uko ntibazuyaza kumara abanyarwanda, yemwe n'abagihagaze kandi ni ibikange bitakigira ihumure. Hagati aho aliko, Abasajya ntibahembwa barihemba bakiyongereraho n'akarusho.

Si ngabo se bikwije ibikingi mu gihe umunyarwanda yambuwe n'akalima k'umwihariko yasigiwe n'Ababyeyi, bakaba barashyize inshoreke zabo mu bushorishori bw'ibigo bikomeye ngo bigabagabanye igiceli cya Leta ! Dore ahubwo byageze n'aho umwami Pahulo abaha rugali ati "nimwihangire imilimo". Ni uko ab'inkwakuzi bashinga urunana rw'ubwicanyi n'ubusahuzi ruva mu Rwanda rukanyura mu Bugande rukinjira muli Kongo rugahindukira rusuka za miliyari mu mitiba yabo n'umwami Pahulo. Aliko rubanda irarora kandi amaraso y'inzirakarengane arabacanga. Kuko ingwize yishe Mutamu, kandi inkoko zisezerana mu matora mu mataha zikarwana...

(biracyaza)

GATIMATARE 111

Biryoha biryana, Clewopatra ni amakoma agiye kwisasira amakombe ! Si ngaho amatohoza agaragaje ibikonyozi by'Abasajya birigisa uducye tw'Abanyarwanda bikanahotora abafatanyacyaha ngo bihutane ibanga mu mva. Si ngaho se kandi uruherekane rw'ibyaha rurazamuka rukagera no ku mwami Pahulo ubwe ! Yego kuli iyi saha arakangisha ubudahangarwa, aliko ni agateganyo, kuko igihe kirageze ngo rubanda ibisubiremo. Abadubayi n'Abasopecya basigaye inyuma basamiye hejuru urwaho rwo kwihimura no kwihorera ku buhonyozi bagiriwe iyi myaka yose : dore barakora hagashimwa Umusajya akaba ahubwo ari nawe uhembwa. Umunsi ni uyu rero.

Reka si ugukusanya amakuru, kuyasakaza hose no gukangulira abatangabuhamya kwicara biteguye. Mudasobwa za Clewopatra rero zashyize ahagaragara amanyanga yose atari kuzapfa atahuwe, kandi kuva byamaze kwasaswa hose mu binyamakuru, n'umwami Pahulo ntawe agishoboye gukingira ikibaba, dore ko n'ubundi bariya bose ari udukingirizo twe akaba rero atazuyaza kubatanga ngo we asugire. Aho bucyera rero baramarana, dore ko n'umwami Pahulo yabinjije idini ryo kwangana gitindi : iyo Umusajya akwanze si "have mpajye" ahubwo ni "pfa uveho umve mu zuba"! Hagati aho ingamba za Gatimatare zirakomeje, agatambwe ku kandi...

(biracyaza)

GATIMATARE 112

Itorero ry'abanyeshuli ryarapfubye, ahubwo ntirikinavugwa, dore n'italiki yaryo yararenze.

Aliko hari bamwe mu ba Meya, kubera ubwoba, inda ndende no kwibonekeza ku mwami Pahulo, basabye Leta indi gahunda y'itorero mu byumweru bitatu biri imbere. Utwo turere ni Gisagara mu ntara y'Amajyepfo, Karongi mu ntara y'Iburengerazuba, Gasabo mu ntara ya Kigali, Nyagatare mu ntara y'Iburasirazuba na Rulindo mu ntara y'Amajyaruguru. Aho hose Leta y'Agatsiko irahateganya itorero ry'abanyeshuli rigamije ngo "kwereka inyangabirama ko abanyarwanda bazi icyo bashaka bakaba bakomeye ku matwara y'intore-ibarusha-intambwe Kagame". Ngo kandi "bakomeye cyane kuli gahunda y'itorero ritagize Ikindi rigamije atari ukubakundisha igihugu no kubongeramo umwuka wo kukitangira." Agatsiko rero kateganyije ingabo z'akataraboneka zo kohereza muli utwo turere ngo hatazagira uhirahira yongera kugerageza kuburizamo itorero. Hagati aho, Gatimatare-agahungu-gahanda arabacamo ntibamuce iryera n'aho bamutegeye ntibahamubonere. Baramuhiga atabahunze, bamuhigira akanga akabahiga kandi bamwirukaho akabereka ibihandure...

(biracyaza)

 

GATIMATARE 113

Mana-nyiringoma-zose uzahamagaza ryari mu rukiko rwawe uyu mwami utetse ko yanze agaheza inguni mu guhonyora no gusuzugura Abanyarwanda ? Dore n'amageza y'inkulikirane aherutse ntamuvanye ku izima pe ! Pahulo-bakonje-riva abaye rwose akananiramana, niwe Katabirora-ka-Ntibashishwa umwami w'i Bwidishyi. Uyu mwakagara wigize kagarara yararahiye ngo icyo ashaka kidakozwe uko yakirose hagombe hicwe bene muntu. Ese ko amaraso atari amazi anyobwa, nka buriya iyo ageze mu rwiherero abasha kwireba bahungu mwe ? Asanga se azakizwa n'iki amaraso ya Habyarimana, Karegeya, Rwigara, Rwisereka, Cyiza n'ay'imbaga y'inyabutatu yatikije kubera gusa inyota y'ubutegetsi budasangiwe ?

Ubu se aka gahomamunwa k'itorero gahatse iki ? Kuzika mu ngarani imvuluwe zacu, kwambika ababikira simoko inuka amaraso, gukurura mu makoro intiti z'inararibonye, kugarika ugakubita ikiboko umugore utakoye, ibi byose birimo bumanzi ki ? None se gusiba mu mitwe y'abana n'abanyeshuli amateka yabo n'imiryango yabo ukabapakiramo ivanjili wandikishije inkota, ibi byose birategulira iki kizima u Rwanda ? Gatimatare-kadateba-ku-itabaro aratekereje agerwayo cyane, bimwanze mu nda. Asanze rwose atazihanganira ko umunyagitugu n'agatsiko ke bakomeza kugaraguza agati Abanyarwanda. Afite ibitekerezo by'urusobe, aliko umugabo umwe ni inyama y'ibisiga. Niko kuvunyisha mu Cyanzu kwa Padiri Rutura ngo amusabe umugisha kandi amusabe inama abone kunoza umugambi na bagenzi be...

(biracyaza)

GATIMATARE 114

Padiri Rutura amwakiranye ubwuzu : "kaze neza Gatimatare ka Kanyarwanda !" Aramuroye amusangana umunaniro mwinshi ndetse n'uburakali. Niko kumuhana kandi agerageza kumukomeza : "Ibyo umaze iminsi ukora na bagenzi bawe ndabikulikira nkabishima. Uri intwali mu z'imbere, iyaba iki gihugu cyagiraga abandi bake gusa nkawe. Ntutezuke rero, bidapfa bidapfusha vuba aha Abanyarwanda bazibona mu mihigo yawe, kandi umunsi bahagurutse intsinzi izaba ibonetse." Gatimatare yamuteze amatwi aliko aho kugira icyo amusubiza yubitse amaso nk'uwibereye kure ! Ni uko bombi baraceceka na Padiri agwa mu kantu.

Haciye akanya Gatimatare yubura amaso aratobora : " Gahorane Imana Padiri Rutura ! Ibinshobokeye ndabikora, aliko uyu mwami Pahulo si Kigeri cya Yuhi : ntazavanwaho n'amagambo, impapuro, amafilimbi n'amabuye. Azagamburuzwa n'ubushake bujya mu bikorwa bwa benshi, yishyizeho ku murya azakurwaho n'umurya wa rubanda. Cyakora na none ibikorwa mvuga si intambara yamaranya Abanyarwanda, dore umunyagitugu yivugiye ubwe ko nakorwa mu nkokora azasiga umwanda ku misozi y'i Rwanda. Igikwiye rero, ni ibikorwa bifatika byibasiye Agatsiko, nibyo bizahagurutsa Abanyarwanda, ni ibikorwa bibereka neza ko Agatsiko ari baringa, ko biriya bitwaro birunze ntaho byakora ishema n'ishyaka rya rubanda, ko benshi muli ziriya ngabo z'Agatsiko bashyigikiye impinduka bakaba bategereje imbarutso gusa." Nibwo Padiri ahamagaye Sasabugari na Biraguma-bya-Nkingiye...

(biracyaza)


GATIMATARE 115

Barateranye rero kandi ahari abagabo ntiharibwa akabisi. Amaze kubaha amafunguro meza arabasetsa Padiri Rutura ati : "Bagaragu b'Imana ntimukangwe na bariya bene wanyu, ingoma y'Agatsiko ni nk'inzovu irwaye myambi !" Gatimatare abajije igisobanuro cy'iryo jambo. Nibwo Biraguma-bya-Nkingiye yunze mu rya Padiri Rutura ati : "bariya bose bakambije agahanga kandi barashanyaraje cyane. Aliko mu by'ukuli barahungetwa kuko bazi neza ko ibyabo ari nk'ikigori kiryoheye ijisho kandi kirimo nkongwa ikimungira imbere ! Ni uko abahungu birabasetsa.

Nibwo bose bemeranijwe ko icy'ibanze cyihutirwa ari ukumenya neza imiterere, imikorere n'intege nyakuri z'Agatsiko. Nyuma yo kwungurana ibitekerezo bemeranijwe ko Agatsiko gasagasiwe n'inkingi enye : Inkingi ya mbere ni ikiboko gifitwe n'abantu batarenze umunani muli buli murenge kandi abenshi ntibacana uwaka n'abaturage, inkingi ya kabili ni igisilikare cyiganjemo abantu batemera ivanjili ya Pahulo kuko bakoreshwa amarorerwa abandi bakaba barajyanywe mu ntambara zitari izabo nko muli Kongo, inkingi ya gatatu ni inzego nkuru za Leta nazo za baringa kuko abazicayemo bazi neza ko atari ubumanzi bundi bwahabashyize bakaba ahubwo ari za kadahumeka zishinzwe gutekinika gusa, bariya bose uwabakanga gusa bayabangira ingata, inkingi ya kane ni ikinyoma mu baturage no mu mahanga, uwabona uburyo bwiza bwo kunyomoza Agatsiko inzu yagahiraho bidatinze...

(biracyaza)

GATIMATARE 116

Intumwa za Yezu zisanze guhangana bya nyabyo n'inkingi ya mbere y'Agatsiko, ariyo ikiboko cyogeye, bisaba uburyo bwiza kandi bubangutse bwatuma uburakari bwimura ubwoba muli rubanda. Bishimiye ko Gatimatare yakoze ibishimishije aliko basanze bagomba kwongera umurego.

Bibajije rero ubuhanga bakoresha ngo batinyure Abanyarwanda batakinywa n'amazi ngo amanuke kubera igishyika, batagihinga icyo bashaka mu kalima kabo, bambuwe ubutaka barazwe n'Ababyeyi, bacitse umugongo bahingiriza mu makoperative atabagabulira, barunzwe mu midugudu kugirango Agatsiko kabahozeho ijisho n'uwarariye bucye agomba kwisobanura, basigaye bifuza impeke n'akagwa, baranduriwe imyaka ngandurarugo bagahingishwa indabo zigemurirwa abazungu zikuzuza imitiba y'abakomeye, batanga imisoro n'amahooro batanabonye icyo bagaburira abana, bafite ababo baboreye mu magereza, biciwe bakaba batemerewe kwibuka ababo, bategetswe gusaba imbabazi ku byaha byakozwe bataravuka, batinya kwaka akazi kandi barize gusa kugirango batagomba gutanga umwirondoro wabo, batinya kujya mu mujyi kuko batizeye gutahuka amahoro, bahoze mu milimo ya Leta bakeguzwa, bakubitwa bagakubwa mu byondo mu matorero yoza ubwonko...

Intumwa za Yezu ziyumvishije neza ko umunsi ubwoba bwimukiye mu bambari b'Agatsiko, uwo munsi amahindura azaba yabonetse, ko aho kugirango abantu umunani gusa baheze abaturage b'umurenge wose ku kiboko bakwicazwa, ku neza cyangwa ku nabi.

(biracyaza)


GATIMATARE 117

Nyarusaza Padiri Rutura arababwiye ati : “Bana banjye kandi nshuti z’Imana, impinduka muharanira yaratangiye rwose byararangiye mu gihugu cyose… Gatimatare uzahorane Imana kuko wacanye uruti ukiri umutavu ! Dore byinjiye mu mitwe y’Abanyarwanda batari bacye, abakirisitu banjye bicara bambwira ko aka karengane atari umuvumo ko kagiye kuvaho. Abanyarwanda ni benshi rwose bategereje ko mukoma imbarutso gusa ubundi agahu kagahura n'umunyutsi. Kandi ubutwari mufite ntawe uzabukoma imbere.”

Nibwo sekombata Biraguma-bya-Nkingiye ahagurutse ati : “Rutikanga-aho-rukomeye naruhiye Agatsiko nkarira inkuna, uko mumbona uku nanyuze mu byuma n'ubwo ntacyo nituwe atari ukunkombora bakanta mu gihome ! None dore ndangiye ntagira n’ikizandamira ejo hazaza. Gatimatare-kavukanye-umuheto wakoze ibikomeye, reka rero tubikulikize ibindi byimbitse bitarasubira ibubisi. Iyi ngoma ifiye urugomo, agasuzuguro n’ukwirara bikabije ku buryo intwali z’u Rwanda ari twe dukwiye kubaca kubeshya tukabereka ko na nyina w’undi abyara umuhungu”. Ati : “Mfite abasore mu ngabo z'Agatsiko, b’abahutu n’abatutsi kandi, bakeneye gusa akantu gato k’agahimbazamuskyi bagatanga icyezi…”

Nibwo Padiri Rutura abarahiye ati : “Bana banjye, uburyo bwo si ikibazo ibintu ni ibishakwa... impamba y'ifatizo numvise idakanganye ndayibashakira, ahubwo nzitabaza n'abandi nabo babafashe...Sibwo nanjye mbonye icyo namarira iki gihugu cyabaye icyanjye nanjye !”

(biracyaza)

GATIMATARE 118

Igisilikare cy'umwami Pahulo rero, aricyo nkingi ya kabili Agatsiko kishingikirije, nacyo kigira amabanga, waba utayazi ukaba rwose ntacyo wagabanyaho akangaratete k'Abanyarwanda.

Kiriya gisilikare kibamo inzego kikabamo akazu. Hari abatoni bizewe cyane, nibo bari mu mabanga y'ubutegetsi nyakuri, bakagira mu ntoki zabo agafunguzo k'isanduku ya Leta n'amagara y'abandi banyarwanda. Abo bahire uwo bakunze aba umugomoke agatunga agatunganirwa, uwo banze kandi abaho atariho n'itabi ntaritera ngo rimere ! Ako kazu ni indobanure y'Abasajya bakorana bya hafi n'akazu ka Museveni. Hakuno y'abatoni rero, hari ibipinga binyunya amazuru bigahora ku nkeke byisobanura, bikicara aho byeretswe kandi bikabeshwaho no guhara amavi. Hakaza rero n'abitwa abanzi, ku buryo rwose bafite buri wese inshingano yo kugenza abandi akicara abataranga, agakosa kose kakaba impamvu ihagije yo gukomborwa cyangwa kunyongwa. Iki gisilikare kandi kirimo indwara zose z'injyanamuntu : irondakoko, ironda-karere, urwicyekwe ku mitungo, imungu y'igitsina n'ibindi. Ba uretse dosiye ya Clewopatra na mudasobwa ze, ubwayo izahishura byinshi.

Iki gisilikare rero Biraguma-bya-Nkingiye yakibayemo imyaka, kandi n'aho avarukaniye nacyo yagikulikije amaso n'amatwi. Agisobanuriye intumwa za Yezu bose basanga ari inkingi mu by'ukuli ijegajega. Dore rero biri amahire Gatimatare akibonyemo amaboko...

(biracyaza)


GATIMATARE 119

Umwitozo wo gusesengura inkingi zubatse ingoma y'Agatsiko urakomeje kandi urahimbaje, ahubwo uvuyemo n'urwenya ! Abahungu bageze ku nkingi ya gatatu ari yo "ikinyoma gitagatifu" cyabaye umusemburo w'imibereho y'iyi ngoma, Padiri Rutura mu buhanga bwo gutebya yihariye abwira Gatimatare na bagenzi be ati : "Bagaragu b'Imana, uyu mwami Pahulo abeshya nk'uko ahumeka, akaba umuhanga wo kunangira ku buryo ahakana n'ibigaragara, akigarika ibyo yigambye ! Abazungu bo arababeshya bakamunyomoza kuko batagira akenge, Padiri Alegisi Kagame niwe wigeze kunyongorera ngo" umuzungu icyo atavuga ni icyo atazi n'icyo yibagiwe."

Abanyarwanda rero bo, hejuru y'ubwenge, Imana yabongereyeho akenge : umwami Pahulo arababeshya bakamubeshya ko batazi ko ababeshya. Aliko nawe si umuswa : afite akenge gatyaye kurusha ubumara bw'impili. Abanyarwanda bamubeshya ko batazi ko ababeshya, akababeshya ko atazi ko bazi ko ababeshya, nabo bakamubeshya ko batazi ko azi ko bamubeshya... Muli uru Rwanda, imbaga y'abantu ikoma mu mashyi buri wese afite impamvu ayakomye akenshi idafite aho ihuriye n'iy'abandi, itanafite kandi aho ihuriye no gushima uwo ayakomeye. Icya ngombwa muli uwo mukino w'akenge, ni uko n'uhawe amashyi aba azi neza ko ari ikinyoma, gusa nawe akayishimira byo guhisha ko azi neza ko ari amashyi amuhema...!"

Mu gihe abandi barambaraye n'ibitwenge, Gatimatare arabacyaha ati : "Iyi ntwaro y'ikinyoma tuyihindukize idufashe gusesa Agatsiko." Ni uko bamuha amashyi, aya ya nyayo...

(biracyaza)

GATIMATARE 120

Hahetuye rero inkingi ya kane isagasiye Agatsiko : inzego z'ikirenga zitora kandi zigashyira mu bikorwa amategeko n'ubutegetsi. Sasabugari ati : "ntimukangwe n'izo ngirwa nzego nkuru, ni baringa yo gukinga mu maso abanyarwanda n'amahanga. Yaba Inteko, yaba Sena, zaba inkiko z'ikirenga, izo nzego abazigize bose ni abantu batoranyijwe n'umwami Pahulo mu rwego rwo gutanaga akazu ke, abaha imbehe atari uko bafite ubushobozi bundi. Kandi si uguhembwa barakuka, mu gihe magorwa mwalimu ahonda impanga ahembwa ubuhendabana.

Intumwa za Yezu rero zigereranyije izi nzego zubatse ubutegetsi bw'umwami Pahulo n'inzego zayoboraga Ubuhinde na Afrika y'Epfo mu gihe barwanaga inkundura yo kwibohora. Basanze ubutegetsi bw'Agatsiko ari ubw'umuntu umwe, akaba gusa yariyegereje abagererwa b'ibikange batagira n'ubushobozi, bakagira gusa inshingano yo kwubahiriza ibyo ababwiye no gutekereza rwose ntibatekereze. Gatimatare n'abasangirangendo biyumvishije neza ko ubuyobozi bukuru budafashe nk'ubu kubujegeza bitagoye. Abahungu basubiye mu mihigo, bavuguruye igihango, bakiriye umugisha wa Padiri Rutura, barahagurutse...

(biracyaza)

 

VIDEOS CHOISIS POUR VOUS