GATIMATARE 46

Genda Subutita waragowe ! Kera wari Subukiniro ukubahwa, ugatinyirwa karengera rubanda, aboroshye bakabona rwose ko Leta ibereyeho kubarinda. Watinyirwaga gukanda Gafomo na Gahini, bakamenya ko ingufu nyazo ari iza Leta, kandi ko umunyamaboko atiba, adahutaza, ko ahubwo aba igihumuza aho aherereye hagatemba ituze. Wari Buhungiro bwa Nsinangufi ukaba Gitinywa kuli Rubebe. Aho biracyari uko ? Ubu abarengana ntubarengera, nta bubasha ukigira usibye mu mpapuro ! Abagaga bakora amabi ntukome, bakagutegeka kuzirika abo badashaka b'inzirakarengane. Bwa bumanzi bwawe bwabaye impitagihe. Harya ubwo wowe ntufunzwe ? Ukwiye nawe kwibohora, ukibutsa ko ufite umutima-nama ko kandi ububasha uhabwa n'itegeko butavogerwa, niho uzongera kubera ingenzi rubanda rurengana. Dore rero arakwitabaje Gatimatare-rusalikanamakuza, reka tugutege amatwi. (biracyaza)

GATIMATARE 47

None ko Subutita yubitse amaso ndagira nte ? Yewe, ntazi icyo yakora. Umva siwe uca imanza. Gusa afite ububasha bwo gukomeza itohoza hagati aho agafunga by'agateganyo abaregwa. Afite n'ububasha bwo kuzimya dosiye burundu. Iyi dosiye rero yo ni urusenda : Gatimatare yarahonyowe ku buryo budasubirwaho, aliko nawe arezwe ibyaha bikomeye birimo no kugambanira Leta, kandi Subutita ni ijisho ry'iyo Leta. Nibwo yiherereye rero Subutita. Amaze nk'isaha yose, ahamagara rubanda ati : "Mu bwitonzi bwanjye, nsanze ibirego bya Gatimatare bitajya mu nkiko, kuko ibyabaye ni impanuka, yahutajwe mu rwego rw'umutekano rusange. Nsanze kandi n'ibirego bya Gitifu wa Mararo bitajya mu nkiko, kuko hari ugushidikanya gukomeye, keretse habaye itohoza ryimbitse, kandi aho ndi aha nta buryo mbifitiye. Nimutahe mwumvikane, kandi aliko rwose uyu mugore ntazongere guhutazwa bene aka kageni." Ubwo Nzungize aratwarwa araseka. Subutita ati : "Nzungize ko wishwe n'ibitwenge ?" Nawe ati : "Amenyo ni amabuye ! Nsanze abanyamahugu ari mwe mwize abandi bize ikigoroba, iyaba ahubwo nari nkibyara uwanjye yari kuziga..." Ni uko bose baraseka, basohoka kwa Subutita ibihanga babyanitse ! (biracyaza)

GATIMATARE 48

Atabarutse amahoro Gatimatare-kataryarya-ntikarye-ruswa, ahonotse Subutita, avarukanye kandi na Gitifu n'intozo ze. Ntiyishimye ibi byo kunezerwa, kuko ababisha bakidegembya muli Mararo, aliko na none arashima Rusengo, kuko bya bicumuro by'indengakamere Gitifu na IBUKA bamugeretseho byabaye ubusa nk'uburarwa. Dore rero ibiruhuko bye bibimburiwe n'amatata, aliko ingangare-y'umugabo agombe ashikame abibyaze imihigo, iminsi y'urugera iri imbere. Icyo cyizere ko ejo hazaruta none niyo moteri imusunika, nibwo bwato bumwambutsa mu muhengeri. Reka rero atumaneho na bagenzi be b'intumwa za Yezu abahe impumeko ye kandi ababaze uko bo bamerewe mu turere tw'iwabo. Birihutirwa ko n'abarayarwanda bamenya ibye, dore igihe cyose bamye bamuba hafi. Harakabaho kazungu wakoze Cyogajuru, niwe utekinika by'ukuli ureke abatekinika ibinyoma n'imitego ya kirimbuzi. Baraberwe aliko bamenye neza ko atazacogora kubabaza no kubabwiza ukuli, kandi cyera kabaye umutonyi utobora urutare. (biracyaza)

GATIMATARE 49

Avuganye n'abarayarwanda rero Gatimatare-agaca-gaciye-bugufi, abahaye filimi y'impaka kwa Subutita, biboneye ukuntu we na Gitifu batsindaguranywe. Abashimiye cyane ubupfura bw'abaturanyi bahakaniye ubuyobozi bwabategekaga kuzibukira umuco-karande w'ukuri no gutabarana, abagayiye kandi IBUKA ikomeje kuzika abanyarwanda mu ngarani y'inzigo n'irondakoko. Buruseli, Moreyali, Washingitoni n'ahandi arahazengurutse. Yewe, iyi Cyogajuru nicyo gitega, nirwo rutaro ureke rumwe medinirwanda ngo mu Buganza bagenderaho nijoro ! Abarayarwanda rero bemeye gukoresha neza filimi y'igitero n'iyo kwa Subutita, ni ibimenyetso bizagira akamaro. Nawe kandi agiye kwegera no kwegeranya abana bose batowe n'imiryango y'abarayarwanda, ahereye iwabo mu Mararo, abwire kandi izindi ntumwa za Yezu bakore batyo iwabo, ku buryo bidatinze abana bose bafite imiryango hanze bazamenyana bagakora urunana mu ibanga. Kuva bose batotezwa bazira amavuko n'amateka, bazishyira hamwe. Ibigeragezo ni ishuli, kandi amatage asumbya amata kwunga abantu. (biracyaza)

 GATIMATARE 50

"Nimugende mwumvikane", nguko uko Subutita yavuze yanzura. Iri jambo rero ryakomeje kuzunguza Nzungize. Zitukwamo nkuru, atagize icyo agerageza gukora ngo yubake amahoro yazitwa akananiramana. Nibwo rero atumyeho abaje mu mpaka kwa Subutita bose ngo basubire mu magambo bagerageze guca umuzi w'inzigo. Ubwo nk'inararibonye Nzungize yibutsa amateka. Avuga ukuntu muli 59 nta maraso yamenetse, ko no mu mabihe yo muli 94 ikipe yishe yarimo ahanini ibirara byaturutse mu mujyi, ko urwikekwe n'inzigo mu Mararo byazanywe na gacaca, ko Gatalina n'abana be barengana, ko Gatimatare atagombye kuzira imyumvire ye itandukanye, ko ashimira Subutita woroheje ikibazo akabasaba guhura ngo bashokere rimwe intango kanywabahizi-y'amahoro... Nibwo uhagarariye IBUKA amuteye utwatsi n'uburakali bwinshi, ashyiramo ahubwo ijambo rya minisitiri aho atangariza Perezida n'isi yose ko abana benshi bavutse nyuma ya 94 bafite ingengabitekerezo ya jenoside bakaba bagomba guhagurukirwa byihutirwa. Nibwo Gatimatare-akanyamanza-k'amanyama ahagurutse agenda arira. (biracyaza)

GATIMATARE 51

Ni uko abantu bati "ese mwana ko wikubise ?" Naho we arakataza, ararenga. Biteye inkeke kuko Gatimatare asanzwe ari inyanzi akamenya kwiyumanganya cyane. Iyi myifatire ihangayikishije Nzungize by'umwihariko, kuko amenyereye ko Gatimatare nta kintu na kimwe gishobora kumuhungabanya. Mu by'ukuli umwana arabihiwe bikomeye, kuko ibyari amazimwe noneho bibaye impamo : abana b'i Rwanda ntibakibayeho, kuva bageretsweho ingengabitekerezo ya jenoside bakaba biswe abanzi b'igihugu. None se ubutegetsi buzatandukanya bute abana bazima n'abanduye ? Ubu se Leta Ifite gipimo ki kizerekana neza umurongo utukura utandukanya abeza n'ababi ? None se ko inda yararanye inzara ibyukakana inzigo, aho iyo ngengabitekerezo ntiyaba yitiranywa n'impumeko mbi iterwa n'umuraro mubi w'abana bashonje n'ababuze ababyeyi kuko bapfuye, bahunze, bafunzwe cyangwa bahahamutse ? Ubu rero Leta yahagurukiye n'abana bakiri ku ibere, kuko iyo ngengabitekerezo baba bayonka mu masheleka ku bibero bya ba nyina ! Ngibi rero ibibazo biri mu mutwe wa Gatimatare bikaba byamuzonze. Nibwo rero akuma-gaca-urugomo akoze kuli bagenzi be ngo bajye inama kandi bafate ingamba. (biracyaza)

GATIMATARE 52

Nguyu rero umuhungu muzima ariherereye ashushanya yitonze uburyo bwo guhuza intumwa za Yezu bagenzi be, ngo bashyikirane ntawe ubahagaze hejuru kandi badakengesheje ababigimba. Asanze uwabakira neza bose ari Sasabugari utuye muli paruwasi Cyanzu mu ntara y'iburasirazuba. Atonnye cyane kuli Padiri mukuru, kandi niwe utaragirana amatata akomeye n'ubutegetsi, akaba kandi atarakozanyaho n'inzego z'umutekano z'iyo iwabo. Erega bagennye kuzamarana iminsi munani mu bwiherero, kandi barebeye hamwe uburyo bwose uwo mwiherero waba mu mutekano n'ibanga ! Ubwo bemeza ko Sasabugari yegera Padiri mukuru wa Cyanzu akamusaba icumbi no kuzabafasha. Ni uko nawe nk'umubyeyi mwiza abaha ikaze n'amabwiriza yose y'uko bazitwara. Ibyerekeye ubwishyu byo byishingiwe n'abaterankunga n'abarayarwanda. Nibwo rero Gatimatare-agato-kadatubya-imihigo na ruticumugambi bagenzi be bahagurutse, mu bwitonzi n'ibanga rikaze.... (biracyaza)

GATIMATARE 53

Ihuliro ni ihuro, abahungu baje mu Cyanzu nk'intumwa za Yezu nyakuri, ukuyemo Gatali aka Gagarine wabataye akijandika muli gahunda-mpotozi ya Ndi Umunyarwanda. Bamwe bari bamaze gukumburana, bakaba bafite byinshi byo kubwirana nk'inkoramutima. Nibwo rero iminsi ibili ya mbere ihariwe kuganira mu bwisanzure... Buli wese abwiye undi icyamubabaje n'impungenge afite. Ku munsi wa gatatu, abahungu bishyize hamwe, buri wese abwira abandi uko iwabo byifashe, uko abona ejo hazaza n'icyo abona gikwiye gukorwa. Barebeye hamwe ishyano ry'uko n'abana bavutse nyuma ya 94 bageretsweho ingengabitekerezo bakaba bagomba kwozwa ubwonko byananirana bagahanwa n'amategeko. Gatimatare na bagenzi be biyumvishije neza ko ibyago babihuje : nta kubaho gushoboka igihe Leta yemeje ko abatemeranya nayo ku mateka ari abanzi b'igihugu. Basanze Leta yica kandi igapyinagaza urubyiruko iba yataye agaciro kose kabaho, ku buryo igomba kuvaho hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka. Babigereho bate rero, ko Leta ifite amaboko ikagira ikiboko, mu gihe bo bakiri abana ? (biracyaza)

GATIMATARE 54

Nibwo rero abahungu bibukiranyije inkuru z'abana bagize ubutwari budasanzwe. Sasabugari abasomera muli bibiliya inkuru y'umwana w'ingimbi Dawudi wakoresheje umuhumetso akagalika igihangange Goliyati ubwo akabohora imbaga. Havredepaix ukunda cyane amateka y'isi abibutsa inkuru y'umukobwa w'isugi Janidarike wayoboye ingabo z'Abafaransa mu rugamba rwo kwivuna ibitero-simusiga by'Abongereza, abibutsa mu mateka ya Senegali inkuru y'umukobwa Aline Sitowe Diyata wayoboye urugamba rw'Abasenegale bo mu ntara ya Kazamanse bigobotora ingoyi y'abakoloni b'Abafaransa muli 1940, abibutsa kandi inkuru y'abana bo mu mashuli abanza b'i Soweto bahangaye umuliro wa Gashakabuhake muli 1976, n'ubwo yabishemo aliko ingoma-ruvumwa ya Apariteyidi yahise icibwa n'amahanga yose igirwa icyaha-cyibasira-inyokomuntu ari nabyo byaje kuyiviramo guhirima. Kirimumuziki we yibukije abandi inkuru y'umukobwa w'umwangavu Ndabaga wasimbuye ise mu rugerero yari ahasaziye byo kubura umukura kuko atagiraga abahungu kandi akaba ikinege... Aliko mu nkuru zose zatanzwe, iyashimishije abahungu kurusha izindi ni iya Gatimatare ngo yabwiwe na nyirakuru akiriho, inkuru y'uruhinja rwafashe umujura rukamuherana pe...! (biracyaza)

GATIMATARE 55 & 56

Abahungu bikurugutura amatwi bati "kagire inkuru". Ni uko agakwerere-ka-Mararo ati : "Nyogokuru ajya guhwera yarambwiye ngo cyera iwabo, iyo mu Mataba-ateze-adatemba, umujura yitwikiriye ijoro ajya kwiba bene urugo basinziriye. Nibwo yombotse ahwanya akugi, dore ko imikingire y'ubu itariho hambere, aba cyera bakingiraga imbwa... Ni uko ngo nyamujura ageze hafi y'urutara asanga bari mu rinini, nibwo akabakabye ashakisha uruhago rwa nyir'urugo rurimo ibuku n'amafaranga... Reka rero muli ibyo bikezikezi akaboko ke kayobere mu byahi, dore ko umubyeyi yari yabyaye uwo munsi. Nibwo uruhinja rumufashe urutoki rurakomeza, nawe arebye asanga adashobora kwishikuza kuko uruhinja rwahita rulira rugatabaza ise. Nibwo bimuyobeye neza neza asubiza inkota mu rwubati arasutama, yambaza imandwa za se na sekuru ategereje ko sebuhinja amurekura, ashwi ! Nibwo ga nyir'urugo yicuye, karabaye ! Umujura n'igishyika cyinshi aratobora ati : "erega nyakugira Imana urandokore dore nafatiwe iwawe kandi nashyikiriwe n'ingabo nyayo !" Ni uko nyir'urugo abadukana icumu rye ry'ingobe yise hinda-izo-mbwa. Mu gihe abanguriye kumurangiza, wa mujura aratakamba ati : "wokabaho we ntugombe gusesa amaraso kandi wabyaye, dore nashyikiriwe". Ni uko nyir'urugo ashishoje asanga umujura yacakiwe urutoki n'agahinja yasuherewe. Nawe rero akaba rutikanga. Niko gufasha hasi hinda-izo-mbwa, akangura umugore we aba ariwe urekuza agahinja, ubwo baha intebe wa mujura abatekerereza ibyamubayeho. Nibwo bukeye nyir'urugo atora abantu, bahageze abatekerereza ukuntu uwo mujura yanze kwiyaka umwana ngo atalira bikamukoraho, ati : "kubera ubwo bwitonzi wagiriye ikibondo cyanjye nguhaye inka y'ingororano, aliko unyemereye ko uciye ukubili n'ubujura" Wa mujura arashima, yiyemeza kuzakura ubwatsi kandi arahirira mu maso ya rubanda ko atazongera gutobora amazu n'imitiba ya rubanda. Kandi koko ntiyongeye kwiba bibaho, yahise aba inyangamugayo aratunga aratunganirwa. Iyo nkuru abahungu bayiteze amatwi ibakora ahantu. Ni uko Kirimumuziki ati : "bahungu mwe, iyi nkuru irimo ubukungu tuyisesengure, buri wese nagende atubwira icyo akuyemo."

(biracyaza)

GATIMATARE 57 & 58

Nguyu rero Tam-tam arahagurutse ati bahungu mwe, agahinja kadutsinze icy'umutwe kuriya kuntu kafashe ubutarekura, kandi ga ni mu gihe n'ubundi umwana ni umutware ! Ati ngiri rero isomo bagabo ba mama : umwana washegeye ikintu arakibona akacyegukana byanze bikunze. Ati natwe rero twiyemeje urugamba rwo kwibohora, ntituzatezuka tudatsinze. Abahungu bati "guma guma guma !" Kirikiri arahagurutse ati ikintu jye numvise kikanyura ni ukuntu nyamujura yatinye gukoresha ingufu ngo atava aho ahutaza sebuhinja, kuko yari azi neza ko bitamugwa amahoro, yazirikanye ko yibeshye agakomeretsa umwana yahita yicwa bidasubirwaho. Ati natwe rero dukomeze urugamba kandi umunsi twahagurutse tuzatera ibitambwe dusimbuke imisozi nta mususu kuko ntawe uzatinyuka kudukoma imbere no kutugilira nabi, uwabitinyuka yazabiryozwa nta mbabazi, kuko amaraso y'umwana yishyurwa kashi. Nibwo ijambo rifashe Songa, we avuga ko yakunze cyane ubupfura bwa nyir'urugo wagororeye umujura kuko atahutaje umwana. Ati isomo rero ntwali mwe : umunsi natwe twahagurukanye abahotozi bashegeshe iyi Rwanda yacu, bafite inyungu ihanitse mu kutaduhutaza, nibwo imbaga nyir'igihugu y'abanyarwanda, mu buhanga n'ububasha bwayo, izabasonera ibicumuro byose bakoreye igihugu n'abanyarwanda, kandi izo mbabazi zizaterwa n'icyo cyonyine cy'uko batubahutse kuduhutaza. Aliko baramutse badushumurije intozo zabo zikatwiraramo, bazazimangatanywa ku isi no mu mateka y'igihugu. Nibwo rero Gatimatare-katijima-mu-maso atanze imyanzuro y'izo mpaka ati : ndemeranya namwe bahungu mwe, uruhinja ni twebwe abato, urubyiruko rw'u Rwanda, amizero y'u Rwanda. Umujura ni Agatsiko n'abambari bako. Naho nyir'urugo ni imbaga y'inyabutatu y'abanyarwanda. Arakomeza ati : ingufu n'ubukana bene Ntibashishwa bakangisha nibyo bizabakoraho, kuko umutego mutindi wica nyirawo. Bahora bitiranya intsinzi n'amahano, ubwenge n'ubukeca, umugisha n'umuvumo. Naho twebwe inzozi zacu, ubuto bwacu n'intege nke zacu ni intwaro za kirimbuzi zizasesa Agatsiko. Ruriya rukuta rw'amategeko bogagiza nk'ingabo ikingira abahotozi, ruzabagwaho rubaskye, iriya ngabo tuzazana erega irasika, ziriya ntwaro bakwirakwije hose nibo zizatwika, ziriya ngabo zitagira umubare nibo zizaca hejuru zimenengana zigerageza guhunga umulili wa rubanda. Naho twe, kuba turi abana byo ubwabyo biraduha ubudahangarwa. (biracyaza)

GATIMATARE 59

Abahungu bamaze kuganira ku mateka yabo n'imihigo yabo, bamaze kwumva neza n'umwanzuro wa Gatimatare, barishimye batera hejuru. Ubwo haza ikintu cyo kwibaza niba iyi nkuru bayihererana. Bati ese ko dufite umushinga mwiza, twazawusohoza gute tudafite amaboko ? Ni uko Sasabugari ati nimucyo tubwire uyu Padiri mukuru watwakiriye... Bati ese aramutse atwumviye ubusa ko twaba tugatoye ! Ati rwose muhumure ndamumenyereye nziko nawe atiyumva mu bugome bwimakaye muli iki gihugu. Ni uko babijyaho impaka, bafata umwanya uhagije barashungura. Nibwo biyemeje kuryama bakabitekerezaho umugoroba wose kandi bakabisengera bihagije, bakazaterana bukeye bakareba icyo bahurijeho bakaba ari cyo bakora. Ubwo abahungu baraheza, barirambika, dore ko ijoro naryo ari umujyanama. Ubwo mu gitondo bateranye basanga intero ari imwe : ntibahisha Padiri ikibagenza. Nibwo Sasabugari aherekeranyije na Mucyo na Songa basanga Padiri mu biro bye bamugezaho imihigo yabo. Ni uko Padiri abanza kugira impungenge ko abangizi bazabagilira nabi. Abahungu bamubwira ko nta bwoba bafite... Ni uko Padiri ati "Bana banjye imihigo yanyu irahimbaje. Ubwo mutari mu cyaha Imana izabafasha n'abantu kandi bazabegera. Jyewe ho rwose ndi kumwe namwe." (biracyaza)

 GATIMATARE 60

Ubwo Sasabugari n'abamuherekeje barahurura barahutera, bazanira bagenzi babo inkuru nziza y'uko Padiri mukuru ahaye umugisha imihigo yabo, ko ahubwo yiyemeje no kubaba hafi akajya abatera ingabo mu bitugu. Mu gihe abandi bagwana mu nda bavuga imyato y'ibyishimo, Gatimatare we ntabyo gusamara, arasa ahubwo n'ubarimo atabarimo, yarenze impinga kuko atumbiriye ikirere yumumirije cyane. Yewe ga yeee ! Nguwo agaca-gaciye-bugufi ni ndi-aha-ndi-ahandi, buriya mu gihanga biragundagurana... Niko gufata ijambo ati : "Bahungu mwe, uyu Padiri Arturo niwe mwihayimana akaba umushumba w'ukuri, ureke babandi babaye inkangara y'ubugome, bamwe bagambanira ubushyo baragijwe n'Imana bagahotora intama bagombye kwamururaho ikirura-rushishimuzi. Nimutyaze ubwonko rero tunoze umushinga, kandi nawe tumwige tumumenye, nibwo tuzamufasha kudufasha akatubera ingenzi koko." Niko kurya akara Songa na Sasabugari bajya ahiherereye muli uwo mugoroba, Gatimatare akeneye kumenya neza amagenzi y'uyu mupadiri... (biracyaza)