FPR ikomeje umugambi mubisha wo kwikiza abo idakeneye.
 
Mu mpera z'ukwezi kwa Gashyantare 2017 mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali hafatiwe abasore bane bari batuye mu mu mudugudu wa Kangondo ya kabiri.
 
Amazina y'abo basore ni:
 
1.Mukunzi Chafi (ukomoka mu Bugarama);
2.Zirimwabagabo Fabien;
3.Ntirenganya Marcel;
4.Twahirwa David.
 
 Aba basore kuva bafatwa nta muntu wamenye aho bajyanywe.
 
Amakuru yizewe ni uko abo basore bamaze kwicwa biciwe i Remera ku nzu ya police ihari ya étage ikaba ari ibiro bya police ku rwego rw'akarere ariko ikaba ifite  kave (cave) ngo bakoreramo iyicarubozo. Hubatswe ku buryo amajwi y'abataka adasohoka ngo yumvikane hanze. Abo basore bafashwe n'abasirikare bayobowe na Lieutenant-Colonel Frank MUTEMBE ngo wahawe inshingano zo gufatanya na police mu mujyi wa Kigali.
 
 
 
Lieutenant Colonel  Frank MUTEMBE
Amakuru twashoboye kumenya ni uko aba basore uko ari bane  barashwe nyuma y'iminsi itanu bafashwe.
 
Umusomyi
 
Kigali, 15/03/2017